Irene Ntale yasabye abahanzi bashya gufunguka mumutwe mu bjyanye n’ibyo binjiza

358
RPF

Umuhanzikazi Irene Ntale yasabye abahanzi bashya kumenya kuganira neza ku masezerano y’ibiraka byo kuririmba babona.

Hashize iminsi Ntale aganiriza abakunzi be n’abandi bose bakunda umuziki w’Abagande ku bunararibonnye yakuye mu muziki amazemo imyaka irenga 9, ahanini anagira inama abahanzi bashya uko bagakwiye kwitwara mu gihe babonye ibiraka byo kuririmba.

Uyu muhanzikazi, akaba n’umwanditsi w’indirimbo wanakoranye iyitwa Guluma na Jules Sentore, yavuze ko bakwiriye gukoresha ubwenge mu gihe babonye ibi biraka cyane cyane mu buryo bumvikana n’ababibahaye, kuburyo bakuramo amafaranga ariko n’izina ryabo rigakura; Haba mu buryo bw’amafaranga ndetse n’igikundiro.

Ntale w’imyaka 35 yasabye bagenzi be ko byaba byiza bafite abanyamategeko babafasha gukorana amasezerano n’abashaka kubaha ibiraka, akavuga ko aribyo bifasha abahanzi b’amazina akomeye muri icyo gihugu.

Inyandiko y’ikinyamakuru pulse cyandikirwa muri Uganda yasohotse kuwa 19 Mata, 2024 ivuga ko Dr. Jose Chameleone asaba byibuze amadorali 100 kugira ngo agaragare mu birori. Abandi bahanzi barimo Darassa, n’ubwo ku mbuga bacururizaho imiziki yabo ntakintu bayikuraho, bakora iyo bwabaga kugira ngo binjirize mu birori bakoresha.

Leave A Reply

Your email address will not be published.