Isomwa ry’urubanza ry’abashinjwa kwiba muri IPRC Kigali ryasubitswe.

7,143
Kwibuka30

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse isomwa ry’urubanza ruregwamo abantu 19 barimo Umuyobozi Mukuru wa IPRC Kigali, Eng. Mulindahabi Diogène bakurikiranyweho ibyaha by’ubujura bw’ibikoresho by’ishuri.

Isomwa ry’uru rubanza ryari riteganyijwe kuri uyu wa 17 Mutarama 2023, saa cyenda z’umugoroba ariko riza gusubikwa hashingiwe ku kuba isesengurwa ryarwo ritarasozwa kubera ubwinshi bw’ababuranyi.

Uru rubanza ruregwamo abari abayobozi bakuru ba IPRC Kigali ndetse na bamwe mu bakozi bivugwa ko bari abakarani bashinjwa kugira uruhare mu bujura bw’ibikoresho by’iri shuri.

Nubwo bimeze bityo ariko bamwe mu bari abayobozi bakuru bagera kuri 12 bari kuburana badafunzwe mu gihe abavuga ko bahawe akazi na bo, bakurikiranwa bafunze.

Mu iburanisha ryaherukaga ku wa 13 Mutarama 2023, Nabo Jean Claude, wari ushinzwe kubika ibikoresho, uri mu bakurikiranwe bafungiwe muri Gereza ya Mageragere, yagaragaje ko batari bakwiye kuba bafunzwe mu gihe abandi bareganwa bakurikiranwe bari hanze.

Kwibuka30

Bagenzi be bafunganywe kubera iyi dosiye na bo bavuga ko bari bahawe akazi na bamwe muri aba bayobozi, bityo ko batari bakwiye kuba bafunze ababahaye akazi badafunzwe, bagasaba kurekurwa bagakurikiranwa bari hanze nk’abandi.

Ku rundi ruhande ariko ubushinjacyaha na bwo bwajuririye icyemezo cyo kuba abarimo Mulindahabi Diogene barafunguwe by’agateganyo bukagaragaza ko hari ibyo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwirengagije mu gufata icyo cyemezo.

Bwasabye urukiko ko rwatesha agaciro icyemezo cyo gufungura by’agateganyo Rukundo Tumukunde Aimable, Maniragaba Alphonse, Mulindahabi Diogene, Hakizimana Venuste, Muhimpundu Vander Thomas n’abandi ahubwo rugategeka ko bakurikiranwa bafunzwe.

Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwavuze ko ibikoresho bashinjwa kwiba bifite agaciro k’asaga miliyoni 113Frw.

Bugaragaza ko hatwawe ibikoresho birimo indobo z’amarangi, inzugi n’amadirishya by’ibyuma, utubati dukorerwa muri IPRC, insinga, imashini n’ibindi bitandukanye.

Isomwa ry’uru rubanza ryimuriwe ku wa 23 Mutarama 2023 saa cyenda z’umugoroba.

Leave A Reply

Your email address will not be published.