Israel: Abasivile barenga 250 bahitanywe n’igitero cy’ubwiyahuzi cyaturutse i Gaza

2,267
Kwibuka30

Abantu nibura 250 bishwe abandi 1,452 barakomereka muri Israel nyuma y’igitero gikomeye gitunguranye cy’intagondwa zambukiye muri Israel zivuye muri Gaza mu gihe haraswaga ibisasu biremereye bya rokete. 18 bamerewe nabi cyane, bandi 267 bivugwa ko bababaye bikomeye.

Amakuru avuga ko Abanya-Israel benshi, barimo abasirikare n’abasivire bajyanwe muri Gaza nk’imbohe (abashimuswe).

Israel yasubije igaba ibitero by’indege ku hantu ho muri Gaza, yica abantu 232 ikomeretsa abandi 1,790 nkuko abakozi bo kwa muganga babivuga.

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko Israel iri “mu ntambara” ndetse asezeranya ko umutwe w’intagondwa wa Hamas, utegeka Gaza, “uzariha ikiguzi utigeze na rimwe umenya”.

Mu ijambo ryo mu buryo bwa videwo, Benjamin yagize ati: “Muri iki gitondo Hamas yagabye igitero cy’ubwicanyi gitunguranye kuri leta ya Israel n’abaturage bayo.”

Uku ni kumwe mu kwiyongera gukomeye cyane kw’ubushyamirane hagati ya Israel na Palestine kubayeho muri iyi myaka ishize.

Igitero cy’umutwe Hamas w’intagondwa w’Abanya-Palestine, cyabaye ubwo abarwanyi bawo barengaga uruzitiro rw’umutekano nyuma gato yo mu rukerera rw’uyu munsi. Muri icyo gihe kandi, urukurikirane rw’ibisasu bya rokete byarasiwe muri Gaza – bimwe bigera kure nk’i Tel Aviv n’i Yeruzalemu.

Ntibiramenyekana ukuntu abagabo bwitwaje imbunda bashoboye gucengera muri umwe mu mipaka irinzwe cyane ku isi.

Igisirikare cya Israel cyavuze ko indege z’intambara zibarirwa muri za mirongo zirimo gukora ibitero byo mu kirere ku hantu hari Hamas muri Gaza, kandi ko cyakubise ku bigo bya gisirikare 17 bya Hamas.

Igisirikare cya Israel cyanavuze ko cyakusanyije inkeragutabara (abahoze mu gisirikare) zibarirwa mu bihumbi za mirongo, zambariye urugamba.

Kwibuka30

Minisiteri y’ubuzima ya Palestine ivuga ko abantu 198 biciwe mu bitero bya Israel, naho abandi 1,610 barakomereka.

Mu itangazo, Netanyahu yagize ati: “Baturage ba Israel, turi mu ntambara, atari mu gikorwa cya gisirikare [operation] cyangwa mu byiciro, ahubwo mu ntambara.

“Natumijeho [nahamagaje] inama y’abakuru b’inzego z’umutekano ndetse ntegeka – mbere na mbere – gusukura ahantu hose hacengewemo n’abaterabwoba. Ibi ubu birimo gukorwa.

“Mu gihe ibyo bikorwa kandi, nategetse gutumizaho ku bwinshi inkeragutabara ndetse [ntegeka] ko dusubizayo umuriro w’ubukana umwanzi atamenye.”

Komanda wa gisirikare wo ku rwego rwo hejuru muri Hamas yatangaje itangira ry’icyo gitero mu butumwa yatangaje mu bitangazamakuru bya Hamas, asaba Abanya-Palestine aho bari hose kurwana.

Mohammed Deif yagize ati: “Uyu ni umunsi w’urugamba rwa mbere rukomeye rwo gusoza kwigarurirwa kwa nyuma [kukiriho] ku Isi.”

Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas – umucyeba wa Hamas muri politiki – yayoboye inama yihutirwa, ashyigikira uburenganzira bw’Abanya-Palestine bwo kwirwanaho ku “iterabwoba ry’abasuhuke n’iry’ingabo zo kwigarurira [ahantu]”.

Abategetsi bo muri leta ya Israel babwiye BBC ko hatangiye iperereza rinini ku kuntu ubutasi bwa Israel bwananiwe kumenya ko iki gitero cya Hamas gihujwe neza cyari kigiye kuba.

Mu mahanga habayeho kwamagana bikomeye ibitero bya Hamas, nka Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza James Cleverly yavuze ko Ubwongereza “bwamaganye mu buryo budashidikanywaho ibitero biteye ubwoba bya Hamas ku basivile b’Abanya-Israel”, anavuga ko “buri gihe Ubwongereza buzashyigikira uburenganzira bwa Israel bwo kwirwanaho”.

Iran yashyigikiye igitero cya Palestine, ivuga ko yashimiye abarwanyi, mu gihe minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Qatar yavuze ko Israel yonyine ari yo nyirabayazana y’ukwiyongera kw’urugomo kurimo kubaho muri iki gihe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.