Israel yarashe misile i Doha muri Qatar

128
kwibuka31

Igisirikare cya Israel cyarashe i Doha mu murwa Mukuru wa Qatar, kigambiriye guhitana bamwe mu bayobozi b’umutwe wa Hamas, Qatar ivuga ko ari igikorwa cy’ubugwari no kurenga ku masezerano mpuzamahanga.

Ni igitero cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025, misile zisekuzwa inzu rwagati muri Doha bivugwa ko yari icumbikiye zimwe mu ntumwa z’umutwe wa Hamas zari muri uwo Mujyi nk’izoherejwe mu biganiro na Isreal.

Kuva mu Kwakira 2023, Israel iri mu ntambara mu Ntara ya Gaza muri Palestine, nyuma yo kuhagaba ibitero mu kwihimura ku cyo Hamas yagabye muri Israel ikicayo abantu 1,200 igashimuta abandi 251 mu Ukwakira 2023.

Kuva icyo gihe Israel yatangije ibikorwa bya gisirikare muri Gaza, ahamaze gupfa abantu barenga ibihumbi 60.

Igisirikare cya Israel cyasohoye itangazo kivuga ko cyakoze ibitero bibaze neza bigambiriye abayobozi bakuru b’umutwe w’iterabwoba wa Hamas.

Iki gisirikare nticyavuze ahabereye igitero ariko ko cyakozwe habanje kugenzurwa ko kitari bugire ingaruka ku basiviri.

Mu itangazo giti ” IDF [Igisirikare cya Israel] na ISA [Urwego rw’umutekano rwa Israel] bizakomeza gukora ibikorwa bigamije kunesha umutwe w’iterabwoba wa Hamas wagize uruhare mu bwicanyi bwa tariki ya 7 Ukwakira.”

Igihugu cya Qatar cyamaganye icyo gitero kivuga ko ari ubugwari, ibyaha no guhonyora amategeko mpuzamahanga.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Majed Al Ansari, yagize ati ” Mu gihe tubabajwe n’iki gitero, Igihugu cya Qatar ntabwo kizihanganira iyi myitwarire n’agasuzuguro bya Israel.” 

Amakuru avuga ko Leta zunze Ubumwe za Amerika zari zamenyeshejwe iby’icyo gitero ko kandi na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, n’abandi bayobozi bakuru mu Ngabo bari mu cyumba kihariye bagenzura imigendekere yacyo.

Comments are closed.