Italiki nk’iyi ngiyi mu mwaka w’i 1994, FPR yafashe umujyi wa Gitarama

450
Kwibuka30

Umunsi nk’uyu mu 1994, Ingabo za FPR Inkotanyi zakomeje imirwano ari na ko zigarurira uduce dukomeye tw’igihugu zibohora Abatutsi bicwaga, ni na bwo zafashe Umujyi wa Gitarama.

Ku rundi ruhande, muri Tunisia hateraniye Inama ya 30 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika. Perezida Sindikubwabo yari ahagarariye u Rwanda mu gihe FPR yo itigeze itumirwa ngo iyitabire.

Kwibuka30

Muri icyo gihe kwica Abatutsi byari birimbanyije, aho tariki 11 Kamena 1994, interahamwe ziyobowe na Obed Ruzindana wari umucuruzi ukomeye akanazitwara mu modoka ye zishe Abatutsi benshi bari barahungiye mu misozi ya Bisesero.

Tariki 10 Kamena kandi ikinyamakuru The New York Times cyasohoye inkuru ivuga ko abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika babujijwe na Perezida Clinton kwita ubwicanyi bwakorerwaga mu Rwanda, Jenoside.

Ku rundi ruhande, uwo munsi, interahamwe ziyobowe na Kigingi zateye Abatutsi bari barahungiye mu bapadiri Henri Blanchard na Otto Mayer kuri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo zica Abatutsi 170 biganjemo abana.

Uwo munsi kandi ni bwo bamwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda y’inzibacyuho yari yariyise iy’abatabazi bahungiye i Gisenyi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.