Itorero ADEPR ryavuguse ikibazo cy’insengero zayo zafunzwe

174

Umushumba Mukuru wungirije wa ADEPR, Rutagarama Eugène, yatangaje ko insengero zirenga 1154 ziri mu zafunzwe kubera kutubahiriza ibisabwa, zigiye guhuzwa n’izindi.

Yabigarutseho kuri uyu wa 14 Ukuboza 2025, ubwo yari yitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku myiteguro y’isabukuru y’imyaka 85 itorero rimaze rishinzwe.

Mu nsengero 3141 z’Itorero rya ADEPR izasigaye zikora kuko zujuje ibisabwa ni 970 nyuma y’igenzura ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere.

Pasiteri Rutagarama yavuze ko insengero zirenga 1900 ziri mu rugendo rwo kuzuza ibisabwa ngo zibe zafungurirwa.

Ati:“Uyu munsi Itorero ADEPR ubusanzwe rifite amatorero 3142, uyu munsi izifunguye ni 970 izirenze 2100 zirafunzwe kuko zitujuje ibisabwa. Ariko turi mu rugendo rwo kugira ngo twuzuze ibisabwa kandi biri kugenda neza. Natwe hari uruhare twakoze, dushima ko muri ayo matorero 1154 bigize 37% dukwiriye kuyahuza n’andi, kugira ngo tubashe kugira itorero rishyitse.

Yakomeje agira ati:“Twahuje aya matorero kugira ngo tuyongerere imbaraga. Hari ibyo twashingiyeho kugira ngo tuyahuze. Hari nk’ahantu ubona habangamira ubuzima bw’abanyetorero, ahantu hafundanye, ni hato, hafite ubuso butoya, ibyo byose twabiganiriyeho n’inama y’abashumba bashima ko ayo matorero yegera andi agahuza imbaraga akaguka.

Yakomeje gushimira abanyetorero bari gukora ibishoboka byose kugira insengero zabo zuzuze ibisabwa.

Yasobanuye ko Itorero rifite gahunda yo gukomeza umurimo w’ivugabutumwa no kwakira abayoboke bashya bityo hazakomezwa gahunda yo kubaka insengero zigezweho.

Ati:“Ivugabutumwa rirakomeje kandi nk’uko twashima ahantu bigaragara ko bikenewe, murabizi, igishushanyombonera biba bihari. Twabona ko cyemera ko ahantu runaka hubakwa urusengero tuzahagura niturangiza twubake urusengero.”

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaie, yavuze ko hari insengero 27 zamaze guhabwa ibyangombwa by’uko yujuje ibisabwa ariko hari n’andi menshi yamaze gutangwa kugira ngo asuzumwe.

Ati:“Kugira ngo tuvuge ko yujuje ibisabwa ni uko tuba twasuwe n’inzego zibishinzwe zikaduha icyangombwa. Hari aho inyubako ziba zamaze kugera ku rwego tubona zujuje ibisabwa ariko tutavuga ko yabyujuje kuko tugitegereje ko asurwa n’inzego zibifitiye ububasha bagenda batanga icyangombwa.”

Pasiteri Ndayizeye kandi yavuze ko abakirisitu bashyize imbaraga mu guharanira ko insengero ziba ahantu heza ho gusengera.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Itorero rya ADEPR yerekanye ko mu 2023 ubwo Itorero ryikoreraga ubusesenguzi ryari ryasanze nibura insengero 40% zitari zikwiye kubaho kandi ko RGB yazifunze n’itorero riri muri gahunda yo kuzihuza.

Yerekanye ko kuri ubu ikigo gishinzwe Ubuzima cya ADEPR, Ubuzima Bwiza, kiri muri gahunda zo kujya gitanga ubwishingizi ku nsengero zaba iza ADEPR cyangwa iz’ayandi matorero cyane ko biri mu bisabwa na RGB.

(Src:Igihe)

Comments are closed.