Iyi manda nshya ni iyo gukora ibirenze kugira ngo ibyo twifuza tubigereho – Kagame

266

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko manda nshya amaze kurahirira ari iyo gukora ibirenze kandi ko bizakorwa bitandukanye no kubirota.

Ashingiye ku kuba Abanyarwanda baragaragaje ibyishimo by’uko bazatora Kagame ubwo babaga bagira bati ‘Ni wowe’ asanga mu by’ukuri atari we wenyine, ahubwo ko ari we n’Abanyarwanda bose hamwe.

Mu ijambo yavuze nyuma yo kurahirira kuzuza inshingano aherutse gutorerwa, yagize ati “Ubu rero tugomba kongera kureba imbere ahazaza. Mu myaka 30 ishize twageze kuri byinshi kandi byiza, ariko nanone haracyari byinshi tutarageraho ariko tuzageraho mu myaka iri imbere”.

Yongeyeho ati “Iyi Manda nshya rero ni intangiriro yo gukora ibirenze kugira ngo ibyo twifuza tubigereho. Kuki se n’ubundi tutarenza ku byo twakoze? Kubitekereza ntabwo ari ukurota birashoboka, bizashoboka, twabikora kandi tuzabikora, icy’ingenzi muri byose turi hamwe turi umwe kandi ndagira ngo mbashimire cyane kongera kumpa icyizere ariko kandi munacyinshyigikiramo”.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bamuhaye amahirwe y’icyizere cyo kubakorera kandi ko ibyo bifuza byose bizagerwaho, bityo ko mu by’ukuri hari byinshi bagomba gukomeza gukemura no guhuriraho, kandi icyo cyizere bamufitiye na bo akaba akibafitiye.

Perezida Kagame yavuze ko ibihe byo kwamamaza byari ibyo kwishima, bigaragaza ko Abanyarwanda banyuzwe, bikagaragarira muri Miliyoni z’Abanyarwanda bitabiriye kwamamaza kandi bakanatora neza, atari mu mibare gusa ahubwo birenze ibyabonywe n’amaso.

Ati “Ukuri kurivugira, Abanyarwanda twagaragaje ubumwe n’intego duhuriyeho yo kwigenera ahazaza hacu, iki ni cyo tumaze imyaka yose ishize duharanira”.

Yashimiye abashyitsi bavuye kure na hafi bakaza kwifatanya na we mu byishimo byo kurahirira kuyobra Abanyarwanda, kandi ko bigaragaza imibanire myiza y’ibihugu baturutsemo n’u Rwanda, kandi abenshi bakaba bazi neza urugendo u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 30 ishize.

Yavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze neza kandi Abanyarwanda bitabira amatora, bikaba bigaragaza uko bahisemo uko bifuza ahazaza h’Igihugu mu myaka izaza, kandi ko Politiki y’u Rwanda ibereye Umuryango Nyarwanda.

Yagize ati “Mu myaka 30 ishize u Rwanda rwagerageje gukora byinshi kandi byarakozwe kurusha uko byari biteganyijwe, bivuze ko ahashize h’u Rwanda hagaragaje amateka mabi ariko u Rwanda rwabirenzeho rurakora cyane”.

Ku bijyanye n’umutekano wo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, Perezida Kagame yavuze ko amahoro atizana kuko ubundi bisaba gukora ibikwiye mu buryo burambye ngo agerweho, ibyo bikaba ntawe ukwiye kumva ko abantu babona amahoro igihe hatubahirijwe ibisabwa.

Yagize ati “Abantu bagomba kugira aho bahurira kugira ngo amahoro aboneke, ntabwo wabyuka mu gitondo ngo uvuge ngo amahoro araboneka muri ubu buryo, hakwiye kubaho inama no kugira ibyo baganiraho, iki ni igihe cyo gutekereza Isi tuzaraga abana bacu kuko hari byinshi biduhuza kuruta uko tubyibwira”.

Perezida Kagame yavuze ko atari ngombwa kumva ibintu kimwe, ariko ko ari ngombwa kubaha amahitamo ya buri wese, kuko bitagishoboka ko ibihugu by’ibihangange bigena ahazaza h’ibihugu bikiyubaka, kandi ngo ntibikwiye nubwo byaba bituruka ku gitutu.

Ati “Ni nk’uko tutakwemera akarengane aho gaturuka hose haba kuri Afurika, twebwe Abanyafurika, twarwanyije akarengane kuva kera ntabwo dukeneye kwigishwa uko tubikora, kandi tugomba kwemera ko dukeneye kujyanisha Politiki yacu n’uburyo bw’ibyifuzo by’abaturage bacu”.

Yavuze ko icy’ingenzi ari uko abaturage babaho mu buryo bubahesha agaciro kandi ko ari ihame kutirengagiza izo nshingano, kuva igihe Afurika Yunze Ubumwe yavukiye ku kubaka ahazaza heza humvikanisha ijwi ry’Abanyafurika.

Perezida Kagame yavuze ko ari ngombwa gufata inshingano zo gushakira umuti ibibazo by’urubyiruko kandi ko ari ngombwa gufata ingamba ziteza bose imbere, kuko Afurika ari igicumbi kimwe cy’umuco w’amateka.

Comments are closed.