“Iyo umuryango wanjye wumvise bantuka, ntibanjya kure, bamba hafi…” Sadate

8,229
Munyakazi Sadate yavuze ku igurwa rya Muhadjiri, abashaka kumweguza  n'imishahara y'abakinnyi ba Rayon Sports | IGIHE

Prezida wa Rayon Sport Bwana Sadate yavuze uburyo umuryango we ukomeje kumuba hafi muri bino bihe.

Byaba ari ibintu bitangaje cyane kuba uri umukunzi wa Sport ukaba utarumvise izina SADATE muri ano mezi nk’atanu (5) ashize, nubwo nta bushakashatsi bwakozwe, ariko hari abahamya ko nyuma y’ijambo “Corona”, “Gumamurugo”, ijambo Sadate MUNYAKAZI naryo riza hafi aho mu magambo yagiye avugwa ndetse agakoreshwa cyane muri ibi bihe.

Sadate MUNYAKAZI, prezida wa Rayon Sport yaravuzwe cyane, ndetse yinjira no mu mitima ya benshi batari n’abakunzi ba siporo kubera uburyo iryo zina ryavuzwe cyane. Benshi baramututse, benshi baramuvuma ndetse ku gahera, ariko muri ibyo byose ntawutahamya ko Bwana Sadate ari umuntu uzi kunamba no gukomera kucyo yiyemeje, Umubare munini w’abakunzi ba Rayon Sport ndetse n’itangazamakuru baramututse, ndetse bamwe bagambirira no kuzamugirira nabi, ariko akomeza kugaragaza ko ari umuntu ukomeye ku mugambi we n’aho yifuza kugeza ikipe ya Rayon Sport.

Mu gihe cyose uyu muyobozi yahaga ikiganiro itangazamakuru, wumvaga ari umuntu ukomeye ndetse utarigeze ahungabanywa n’amagambo y’abantu benshi bifuzaga ko yegura, ahubwo agahagurukana imbaraga benshi batashoboaga gukeka.

Kuri uyu munsi, uyu mugabo yahaye ikiganiro radio Flash FM, mu kiganiro k’imikino gikorwa mu gitondo, yabajijwe ibibazo byinshi, akabisubiza atarya iminwa, hageze ku kibazo cy’uburyo yaba yarabashije kunambira ku bitekerezo bye mu gihe hari abifuzaga ko yegura, ndetse n’uburyo umuryango we witwaraga mu gihe besnhi babaga bamutuka, yasobanuye ko ashima cyane uburyo batigeze bamutererana mu bihe bikomeye, ko kandi yizeye ko bizakemuka mu buryo bwiza, yagize ati:”Amahirwe nagize ni ukugira umuryango mwiza, iyo bumvise abantu bantuka bamba hafi. Umugore wange yambajije niba mparanira ukuri, ambaza niba mfite umutima wo kwihanganira ibiri kumbaho, ndabimwerera, na we ansezeranira kuntera inkunga yo kumba hafi mu bihe byose nzaba ndimo, ndamushimira

Muri icyo kiganiro kirekire yagiranye na Flash, Sadate yongeye gusaba abakunzi n’abafana ba Rayon Sport kongera gusenyera umugozi umwe bakava inyuma y’abashaka kubarangaza.

Sadate ari kumwe n’umugore, umuntu Sadate ahamya ko yamubaye hafi mu bihe bitamworoheye.

Comments are closed.