J.Lambert GATARE yasubije umutoza wa APR wafataga ikipe ya Rayon Sport nk’iciriritse.

56,591
Kwibuka30

Jean Lambert Gatare yagize icyo avuga nyuma y’amagambo umutoza wa APR FC yaraye abwiye itangazamakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wamubazaga ko ikipe ya APR FC itaba yungukiye mu kubura kwa Rayon Sport mu mikino yo guhatanira igikombe cy’ubutwari 2020, umutoza ADIL MOHAMED wa APR FC yasubije umunyamakuru ko ikipe ya RAYON SPORT ari ikipe isanzwe nk’izindi zose ziri muri championnat y’u Rwanda, ko kuba itaritabiriye ayo marushanwa atacyo bitwaye ikipe nka APR.

Kwibuka30

Uyu munsi rero kuri micro z’imwe ma maradiyo yigenga, Bwana JEAN LAMBERT GATARE, umunyamakuru n’umufana ukomeye kandi uzwi cyane w’ikipe ya Rayon Sport yibukije Umutoza wa APR ko Rayon Sport atari ikipe isanzwe muri championnat y’u Rwanda.

LAMBERT GATARE yagize ati:”nashakaga nibutse umutoza wa APR FC ko Rayon Sport atari ikipe isanzwe, mu mateka ya APR nta na rimwe yari yakina ngo yinjize akayabo ka miliyoni 60 usibye igihe yakinnye na Rayon, ….” Lambert GATARE yakomeje avuga ko kandi usibye icyo, buri gihe ikipe ya APR ishakira abakinnyi muri Rayon, yatanze n’ingero zimwe na zimwe z’abakinnyi APR yagiye irambagiza ikanabatwara ibakuye muri Rayon Sport kandi bakayiha umusaruro mwiza. Yagize ati:”kuki ntarumva ijya muri za Gicumbi cyangwa ahandi kuharambagiza abakinnyi??! Baza muri Rayon kuko ari ikipe idasanzwe…”

Bwana Gatare Lambert yakomeje avuga ko cyakora ikipe ya Rayon Sport yubaha ikipe ya APR nk’umukeba ukomeye bahora bahanganiye abakinnyi n’ibikombe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.