James Kabarebe uyoboye urutonde rw’aba jenerari bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru ni muntu ki?

3,624

Biragoye kuvuga igisirikare cy’u Rwanda RDF mu myaka hafi 30 ishize ngo usige izina rikomeye nka James Kabarebe kuri ubu uyoboye urutonde rw’abandi basirikare bo ku rwego rwo hejuru baraye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Gen James Kabarebe w’imyaka 64, kuva mu 2018 yavanywe ku mwanya wa minisitiri w’ingabo, nyuma gato yagizwe umujyanama wa perezida mu bya gisirikare, kuva icyo gihe kenshi yabonekaga mu biganiro akunze guha urubyiruko by’icengezamatwara no gukunda igihugu.

Ntabwo yaruhukijwe wenyine, abandi basirikare bakuru nka Gen Fred Ibingira, Lt Gen Charles Kayonga, Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi, Maj Gen Eric Murokore, Maj Gen Augustin Turagara, Maj Gen Charles Karamba, Maj Gen Albert Murasira n’abandi nabo bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

James KABAREBE umugabo ushyinguye, ufite imyaka 64, arubatse afite abana batatu, uretse igisirikare mu Rwanda azwi nk’umwe mu bantu bakunda siporo kuko kugeza ubu yari umuyobozi w’icyubahiro w’ikipe ya APR FC ndetse benshi mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bakaba bamushimira uruhare yagiye agira mu kuvuza bamwe mu bakinnyi babaga babuze icyo bishyura mu kwivuza.

Bihera mu ntambara ku Rwanda y’izari inyeshyamba za APR mu 1990, yari umusirikare muto urangije amashuri muri Uganda aho yavukiye agakurira nk’impunzi y’Umunyarwanda, nk’uko inyandiko zitandukanye ku buzima bwe zibivuga.

Muri iyo ntambara yakuyeho ubutegetsi bwari i Kigali mu 1994 igahagarika jenoside,James Kabarebe wari ugeze ku ipeti rya colonel, yari ‘aide-de-camp’ (somambike) wa Maj Gen Paul Kagame wari uyoboye urugamba.

Inyandiko zigaruka ku buzima bwe zivuga ko nyuma yabaye komanda w’umutwe wa High Command w’izo nyeshyamba, nyuma yo gufata ubutegetsi akaba umugaba w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu (Republican Guard).

Umugaba w’ingabo za DR Congo

Nyuma y’uko ingabo ziyobowe na Paul Kagame zifashe ubutegetsi nyuma mu 1996 zakurikiranye abo zahiritse mu cyahoze ari Zaïre (DR Congo ubu), zivuga ko zigamije guhashya ibitero byabo ku Rwanda hamwe no gucyura impunzi.

Col Kabarebe wari mu basirikare bizewe na Kagame ni we wayoboye ingabo zinjiye muri Zaïre ya Mobutu Sese Seko, ariko intambara yafashe indi ntera ubwo ingabo z’u Rwanda zafashaga inyeshyamba za Laurent-Désiré Kabila gukomeza bagana i Kinshasa.

Iyo ntambara ntiyatinze cyane, Mobutu wari urembejwe n’indwara ntiyari ashoboye guhuza ibikorwa by’intambara no kurinda igihugu cye, muri Gicurasi(5) 1997 Kinshasa yarafashwe, Mobutu arahunga, Kabila afata ubutegetsi afashijwe cyane n’abasirikare ba Kabarebe hamwe n’urubyiruko rw’Abakongomani bavuga Ikinyarwanda, ndetse ahita agirwa umugaba w’ingabo za RD Congo yari amaze kwambura izina rya Zaïre.

Gen James Kabare (ibumoso) na Maj Joseph Kabila (hagati) ubwo inyeshyamba za Laurent-Desire Kabila zari zimaze gufata ubutegetsi i Kinshasa zihiritse Mobutu

Ntibyatinze, havutse ubushyamirane hagati ya Kabila n’ingabo z’u Rwanda, mu 1998 avanaho Kabarebe, ibi byaje kuvamo intangiriro y’intambara ya kabiri ya Congo, yabaye inkundura ikazamo n’ibindi bihugu nka Zimbabwe na Angola byafashije kurengera ubutegetsi bwa Kabila.

Mu mbwirwaruhame ze, Kabarebe yagiye agaruka kenshi ku gitero kizwi nka ‘Operation Kitona’ yayoboye muri iyi ntambara muri Kanama(8) 1998.

Umunyamateka mu bya gisirikare James Stejskal mu nyandiko ye “The Kitona Operation – Rwanda’s Gamble to Capture Kinshasa and the Misreading of an “Ally””, yavuze ko uburyo ingabo ziyobowe na Col Kabarebe zafashe ikibuga cy’indege cya Kitona mu burengerazuba bwa DR Congo ari “igikorwa cyari gitunguranye cya gisirikare kandi kidasanzwe. Cyari kigamije gufata Kinshasa vuba vuba no guhirika Kabila”.

Stejskal avuga ko iki gitero kidasanzwe cyari kujya mu mateka y’intsinzi zikomeye za gisirikare iyo kigera ku ntego zacyo, ariko ntibyashobotse kuko Angola na Zimbabwe zinjiye mu ntambara zirengera Kabila, Kabarebe n’ingabo yari asigaranye bahungira muri Angola babasha gufata ikindi kibuga cy’indege gito cyane bagihagurukiraho bataha, nk’uko yagiye abigarukaho mu mbwirwaruhame ze.

Nyuma ya Congo II, nk’uko bita iyi ntambara, Kabarebe yazamuwe mu mapeti agera ku rwego rwa jenerali w’inyenyeri enye, mu 2002 yagizwe umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda mbere yo kugirwa minisitiri w’ingabo mu 2010, umwanya yavuyeho mu 2018.

Comments are closed.