JEAN CLAUDE VAN DAMME YAHAKANYE KURYAMANA N’ABAGORE BACURUZWA MU BURYO BUTEMEWE.


Jean Claude Van Damme yahakanye gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagore bacuruzwa bitemewe bavanywe hirya no hino ku isi.
Ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu, kiri mu bihangayikishije ku isi, aho 71% by’abacuruzwa ari abagore, nk’uko umuryango mpuzamahanga w’umurimo (ILO) ubitangaza. Kimwe mu byo bakoreshwa iyo bamaze kugurwa, ni ugukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato, ibyashinjwaga Jean Claude Van Damme.
Mu minsi yashize, hakomeje guhwihwiswa amakuru avuga ko uyu mukinnyi wa filime yaba aryamana n’aba bagore bacuruzwa n’udutsiko tw’abagizi ba nabi, iby nyir’ubwite ahakana yivuye inyuma, nyamara hari hashize iminsi bimuvugwaho.
Mu cyumweru gishize, hatangajwe ko uyu mugabo w’imyaka 64 yakiriye impano y’Abanyaromaniyakazi 5, abahawe n’itsinda ry’abagizi ba nabi ubwo yari i Cannes mu Bufaransa aho yari yateguriye ibirori, ibyo uhagarariye Van Damme avuga ko ari amakuru adafite aho ashingiye
Yagize ati”izo nkuru ni izigamije kumuharabika, kandi ntibyigeze bibaho. Van Damme ntiyigeze anifuza kubotangazaho kuko ari ibinyoma byambaye ubusa, kandi ntibishobora kugaragazwa.” Ibi byaje bikurikira ikirego cyatanzwe n’ikigo cy’abanya Romaniya gishinzwe kugenza ibyaha byateguwe n’iterabwoba DIICOT, nyuma y’ubuhamya bwatanzwe n’umugore wari aho ibi byabereye.
Comments are closed.