Jean-Pierre Adams wari umaze imyaka 39 muri Coma yitabye Imana.
Jean Piere Adams wigeze gukinira ikipe ya Paris Saint Germain wari umaze imyaka 39 muri Koma kera kabaye itabye Imana.
Amakuru y’urupfu rwa Bwana Jean Pierre Admas, umukinnyi wakiniye ikipe ya PSG Paris Saint Germain rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere bitangajwe n’umuryango we binemezwa n’ibitaro bya Nimes University Hospital uwo mugabo yari amazemo iyo myaka yose atumva igikomye, ari muri koma.
Bwana Adams yinjiye muri Koma ku italiki ya 17 Werurwe 1982 afite imyaka 34 gusa nyuma yo kugira ikibazo agaterwa ikinya cyagombaga kumusinziriza akanya gato ubwo yari agiye kubagwa mu ivi, ariko kuva yaterwa icyo kinya, uwo mugabo wakanyujijeho mu ikipe ya PSG ndetse no mu ikipe y’igihugu ntiyongeye gukanguka, yagendeyeho kugeza kuri ino taliki ya 6 Nzeli 2021 bimaze kugaragara ko atagihumeka.
Jean Pierre Adams yakiniye ikipe y’igihugu les Bleus imikino igera kuri 22 nka myugariro wari ukunzwe kandi ashoboye.
Adams apfuye ku myaka 73 ye yose, muri iyo 39 yayimaze ari muri koma
Jean Pierre Adams yitabye Imana afite imyaka 73, ariko imyaka irenze icya kabiri cy’iyo yamaze ku isi yayimaze ari muri koma. Adams yavukiye mu gihugu cya senegal mu mwaka wa 1948, mu mwaka w’i 1972 nibwo yatangiye gukinira ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.
Umugore wa Jean Pierre Adams yamubaye hafi
Bernadette Adams, umufaransakazi washatswe n’uyu mugabo ntiyigeze atakaza ikizere, yakomeje yizeye ko igihe kizagera maze umugabo we akongera akaba muzima, bakongera bakavugana. Mu mwaka ushize wa 2021 ubwo yari kuri Tereviziyo y’abafaransa yagize ati:”Mu by’ukuri imyaka ibaye myinshi, Adams ndacyamukunda, kandi sindatakaza ikizere, igihe kizagera nongere mubone, sintekereza na gato ntazongera kuvugana n’umugabo wanjye“
Abantu benshi bakomeje gushimira cyane uyu mubyeyi kuba atarigeze atererana umugabo we mu gihe cyose yamaze muri koma.
Comments are closed.