Jessie J yafashe akaruhuko mu bikorwa bye bya muzika nyuma yo gusangwamo kanseri.


Jessie J witegura kubagwa kanseri yafashe akaruhuko mu bikorwa bye bya muzika.
Umuhanzikazi Jessica Allen Cornish uzwi nka Jessie J yatangarije abakunzi be ko yasanzwemo indwara ya kanseri y’ibere, akaba yitegura kubagwa, kubw’ibyo hakaba hagiye gushira igihe abakunzi be batamwumva mu bikorwa bya muzika.
Ni ubutumwa yasangije abagera kuri miliyoni 13.9 bamukurikira kuri Instagram, aho uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo Price Tag, yavuze ko yari amaze iminsi asuzumwa, uburwayi bwe bukaba bwaramenyekanye hakiri kare; ni ukuvuga kanseri itarakeura ngo igere kure, ibe yanafata ibindi bice. Jessie J ati” Kanseri irababaza, mu buryo bwose, gusa ndi kubyitwaramo neza.”
Ibi Jessie w’imyaka 37 yavuze ko impamvu yabitangaje byari ugutanga amakuru, no kugaragaza ko yifatanyije n’abo bahuje ikibazo. Yabitangaje agira ati” Nzi ukuntu gusangiza aya makuru abandi bantu binytera kubona urukundo banyereka, no kunsangiza ubuhamya bwabo. Ndi igitabo gifunguye. Biranshavuza kuba hari abandi bantu benshi nkanjye banyura mu buribwe nk’ubu ndetse bunakomeye kurushaho. Birambabaza pe.”
Kanseri y’ibere iza ku mwanya wa kabiri mu ndwara zihitana ubuzima bwa benshi ku isi mu bagore, aho umwe mu bagore 43 bahitanwa nayo. Yagiye iniyongera mu kinyejana cya 21, ku buryo kuri ubu yaiyongereyeho 44 %.
Comments are closed.