Jonas Vingegaard yongeye kwegukana Tour de France

3,187
Kwibuka30

Umunya-Danemark ukinira Jumbo-Visma, Jonas Vingegaard, yegukanye Tour de France ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ahigitse mukeba we Umunya-Slovénie, Tadej Pogačar, wa UAE Team Emirates.

Tour de France yasojwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Nyakanga 2023, hakinwa Agace ka 21 kegukanywe n’Umubiligi Jordi Meeus, ukinira Bora–Hansgrohe.

Kuri uyu munsi, abasiganwa bahagurutse i Saint-Quentin-En-Yvelines berekeza kuri Champs-Élysées, aho basoreje ku Biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, ku ntera y’ibilometero 115.1.

Jonas Vingegaard wegukanye isiganwa yatangiye ari we uriyoboye kuko yarushaga Tadej Pogačar umukurikiye iminota irindwi n’amasegonda 29, mu gihe kuri ibi bihe kandi hiyongeragaho amasegonda atandatu kuri Adam Yates wa gatatu.

Nyuma yo kwegukana isiganwa, Vingegaard, yavuze ko ari ingenzi cyane kuri bagenzi be ndetse ko agiye gutekereza ku marushanwa ataha arimo Vuelta a España.

Yagize ati “Ni byiza cyane kuba nongeye kubikora, si kuri njye gusa ahubwo no ku ikipe muri rusange. Uyu munsi tugiye kubyishimira hamwe n’ubuyobozi bwacu. Ririya siganwa [Vuelta a España] ngiye kuryitegura kandi bikunze na Primož Roglič yaba ari yo.”

Jasper Philipsen ni we wagize amanota menshi afite 377 nk’uyoboye abandi mu kugenda neza ahatambika mu isiganwa hagati. Yakurikiwe na Mads Pedersen wa 258.

Usibye aya manota, andi ahatanirwa muri iri siganwa ni ayo kuzamuka neza imisozi, yegukanywe na Giulio Ciccone wagize 106, Felix Gall na Jonas Vingegaard bamugwa mu ntege.

Kwibuka30

Nubwo Tadej Pogačar yananiwe gutwara iri siganwa, yegukanye umwambaro w’umukinnyi muto kuko yarushije Carlos Rodriguez, iminota itanu n’amasegonda 48.

Umukinnyi wahatanye neza kurusha abandi muri iri siganwa yabaye Umubiligi Victor Campenaerts w’imyaka 31 ukinira Lotto–Dstny, kuko yagize n’amanota menshi mu gutorwa n’abafana.

Amakipe umunani yasoje isiganwa afite abakinnyi buzuye umunani yatangiranye arimo UAE Team Emirates, Groupama-FDJ, Bora-Hansgrohe, Ag2r-Citröen, Israel-PremierTech, Jayco-AlUla, Arkéa-Samsic na Uno-X. Cofidis na Movistar zasozanyije abakinnyi bake basigaye ari bane gusa. Jumbo-Visma yegukanye iri siganwa yasozanyije barindwi nyuma y’uko Wout van Aert aryikuyemo akajya kwita ku mugore we.

Astana Qazaqstan Team yatakaje icyizere muri iri siganwa ubwo Mark Cavendish ufite agahigo ko gutwara uduce twinshi, 35, yagize imvune ituma adakomeza Tour de France.

Tour de France kandi isize ikipe ya Soudal-Quick Step ifashijwe na Kasper Asgreen wegukanye Agace ka 18, ikomeza kwandika amateka yo kwegukana byibuze agace muri buri siganwa kuva mu 2012.

Agace ka nyuma karanzwe no kudahatana cyane mu ntangiriro zako, ariko hasigaye ibilometero 40, Tadej Pogačar asohoka muri bagenzi be agerageza gushaka uko yakegukana aka kabiri muri uyu mwaka, gusa Nathan Van Hooydonck wa Jumbo-Visma akomeza kumuhozaho ijisho.

Aba bakinnyi bagenze ibilometero bigera ku 10 basize igikundi amasegonda 10 gusa mu marembo ya Champs-Élysées, bisanga bafashe n’igikundi cyarimo Vingegaard wari wizeye kwegukana isiganwa.

Pogačar wasatiriye hakiri kare cyane no guhozwaho ijisho n’abakinnyi ba Jumbo-Visma yananiwe cyane, aha umwanya abandi bajya guhatanira aka gace karangiye hakoreshejwe imbaraga nyinshi ahatambika.

Nyuma y’uduce twose twakinwe, Umunya-Danemark Jonas Vingegaard uyoboye abandi ku rutonde rusange yakoresheje amasaha 82, iminota itanu n’amasegonda 13, arusha Tadej Pogačar iminota irindwi n’amasegonda 29, ku bilometero 3401.3 byose byakinwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.