Jose Chameleone yasubijwe mu bitaro arembye cyane.

2,566

Jose Chameleone yerekejwe mu bitaro bya Nakasero arembye cyane.

Kuri uyu munsi nibwo hagaragaye amafoto ya Joseph Mayanja uzwi nka Dr. Jose Chameleone, ari ku gatanda gatwara indembe ajyanwa mu mbangukiragutabara, bivugwa ko yari arembye cyane kuburyo atabashaga no kwigenza.

Hari hashize igihe kitageze no ku mwaka avuye mu bitaro, bikaba bivugwa ko akirwaye igifu n’ubwo bamubaze mu myaka ibiri ishize. Muri 2023 ntibyabujije ko asubira mu bitaro bitewe n’icyo kibazo nanone, bikaba bivugwa ko yongeye kuzukirwa n’ubwo burwayi.

Ibi bibaye mu gihe uyu mugabo w’imyaka 48 yari ategerejwe i Kigali mu mpera z’umwaka kuzataramira abakunzi be muri Kigali Universe. Kugeza ubu nta makuru yandi arajya ahagaragara, avuga uko uyu muhanzi w’indirimbo nka Wale wale, Kipepeo n’izindi ameze. Mu bihe byashize ubwo yajyaga mu bitaro, yamaragayo iminsi, hakaba hategerejwe amakuru y’uko amerewe, ari nabyo bizagena igihe yazamara muri ibi bitaro.

Comments are closed.