“Josh” uhimbaza Imana mu njyana gakondo yashyize hanze indi ndirimbo

7,196
Josh Ishimwe - Yesu Ndagukunda (Gakondo Style) Lyrics | AfrikaLyrics
Joshua Ashimwe uzwi mu ndirimbo zo gihimbaza Imana ariko akabikora mu njyana gakondo yashyize hanze indirimbo yise “amasezerano”

Indirimbo nshya y’umuramyi witwa JOSHUA ASHIMWE wamenyekanye cyane ku izina JOSH Ashimwe yahisemo kuyita “AMASEZERANO”, yizeye ko ino ndirimbo izakora ku mitima ya benshi babona ko amasezerano y’Imana yabatindiye.

Iyi ndirimbo “amasezerano” ayishyize hanze nyuma y’aho mu mwaka ushize wa 2020 yashyize hanze iyitwa “Yesu ndagukunda”, indirimbo yigaruriye imitimay’abakunzi b’indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana bikozwe mu njyana gakondo.

Josh yavuze ko indirimbo “AMASEZERANO” ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu bacitse intege bitewe no gutinda kubona ibyo basezeranyijwe n’Imana, abibutsa ko Imana idashobora kubeshya ndetse ko Isi niba izavaho, Ijuru rikavaho, uwizera azabona ibyo yasezeranijwe.

Avugana na indorerwamo.com yavuze ko ino ndirimbo nayo ikozwe mu njyana ya gakondo kandi ko n’izindi zose azashobozwa gushyira hanze mu gihe kiri imbere nazo zizajya zikorwa mu njyana gakondo.

Comments are closed.