JUSTIN TIMBERLAKE YATAWE MURI YOMBI.

1,485

Nyuma yo gufatwa yarenze ku mabwiriza, Justin Timberlake yafunzwe.

Nk’uko polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za America ibivuga, Uyu muhanzi, akaba n’umwanditsi w’indirimbo anabifatanya no gukina firime, ari mu maboko ya Polisi azira kurenga ku mabwiriza agenga abatwara ibinyabiziga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mu masaha yo muri Amerika, nibwo Timberlake w’imyaka 43 yafatiwe i New york mu gace ka Harbor, bigaragara ko yasinze nyuma y’uko ananiwe guhagarara ku cyapa kuggeza abashinzwe umutekano wo mumuhanda bamwibukije. Ibi byatumye bamukura mu modoka, bamusuzumye basanga yari afite ikigero kiri hejuru cy’ibisindisha mu mubiri we, ari nabyo byatumye ajya gucumbikirwa na Polisi.

Biteganyijwe ko ku munsi ukurikiyeho aribwo uyu muhanzi unibukirwa ku ndirimbo yanditse yitwa Hall of Fame, ahita asomerwa ibyo ashinjwa, akabwirwa n’amande azatanga mbere yo gutaha.

Comments are closed.