Kainerugaba umuhungu wa Museveni yeruye avuga ko aziyamamariza kuyobora Uganda

6,913
Kwibuka30

Umuungu wa Perezida Museveni wa Uganda yavuze ko noneho aziyamamariza kuyobora igihugu cya Uganda agasimbura ise nk’uko yagiye abisabwa kenshi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 15 Werurwe 2023, umuhungu wa perezida Museveni Yoweri Kaguta uyobora igihugu cya Uganda, General KAINERUGABA Muhooza yongeye ararikoroza ku mbuga nkoranyambaga, avuga amagambo akomeye ariko atarimo ubushotoranyi nk’uko yari asanzwe abikora, iyi nshuro noneho yareruye avuga ko yifuza kuyobora igihugu cya Uganda kimaze imyaka 37 kiyoborwa na se umubyara, bityo ko aziyamamaza ku mwanya wa perezida, mu matora ateganijwe kuba muri icyo gihugu mu mwaka wa 2026.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati:”Igihe cyose mwashatse ko mbivuga. OK. Mw’izina ry’Imana yanjye Yesu Kristu, mw’izina ry’abakiri bato ba Uganda n’isi yose kandi mw’izina rya revolusiyo nziza yacu, nziyamamariza kuba perezida mu 2026

Ni amagambo atarakiriwe mu buryo bumwe n’abantu batandukanye, kuko hari abavuga ko Gnrl Muhoozi atari ku rwego rwo kuyobora Uganda, hari n’abavuga ko ubutegetsi bw’igihugu bukwiye kuva mu nzu imwe kuko buhamaze igihe kirekire; usibye abo ngabo, hari abandi ariko babona ko ntacyagakwiye kuba cyamubuza kuyobora igihugu mu gihe cyose yakwiyamamaza agatorwa na rubanda kandi akaba agaragaza ubushobozi bwo kuyobora.

Kwibuka30

N’ubwo bimeze bityo, General Kainerugaba Muhoozi uyu munsi yahise asiba ubwo butumwa yari yanditse ku munsi w’ejo.

Mbere y’uko yandika aya magambo, Kainerugaba yari aherutse kuvuga ko arambiwe gutegereza guhabwa inshingano zo kuyobora igihugu, cyane ko hari ibindi bihigu byinshi ku isi biyoborwa n’abantu bakiri bato mu myaka, bityo ko nawe abona ko bitari bikwiye gutera impungenge kuri we, General Kaineruga yagize ati:”Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza afite imyaka 42, Minisitiri w’intebe wa Finlande afite 37. Bamwe muri twe turi hafi kugera muri 50. Turambiwe gutegereza ubuziraherezo”

Uyu mu general yagiye anengwa kenshi uburyo akoresha imbuga nkoranyambaga ze, ndetse hari n’abari baratangiye kuvuga ko ashobora kuba atari we uzikoresha bakurikije uburyo bamuzi kuko ngo mu bisanzwe uyu mugabo agira amagambo make, ariko mu nyuma byaje kumenyekana ko ariwe ubwe uba wanditse amagambo akenshi akunze gukangaranya akarere.

Uyu mugabo ukomeye mu gihugu cya Uganda yigeze kuvuga amagambo aremereye ku gihugu cya Kenya, bituma ise umubyara na minisitiri we w’ububanyi n’amahanga basaba imbabazi leta ya Kenya n’abaturage bayo, icyo gihe yari yavuze ko igisirikare cya Uganda gishobora gufata Kenya mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa.

Mu mvugo imeze nk’urwenya, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yigeze kumusaba ko yazamuha akazi ko gucunga no kugenzura ibinyura ku mbuga nkoranyambaga

Leave A Reply

Your email address will not be published.