Kamembe: Umurambo w’umuntu utamenyekanye watoraguwe ku nkombe z’i Kivu.

7,482

Mu masaha ya saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa Gatatu, mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Cyangugu mu Murenge wa Kamembe ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu hagaragaye umurambo w’umugabo utaramenyekana wari mu mufuka.

Uyu murambo ukaba wabonetse mu migano ifata ubutaka ku kiyaga cya Kivu muri metero 200 ngo ugere ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Bamwe mu baturage babonye uwo murambo babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko wari uri mu mufuka usanzwe ushyirwamo imyaka ariko amaguru akora mu mazi y’ikiyaga cya Kivu.

Kayitare Jean Pierre umwe mu baturage yagize ati “Ni umufuka urimo umuntu utagaragara isura ari mu mazi ariko igice cy’umutwe kiri hejuru imusozi, ibindi bice biri mu mazi.”

Mukazayire Liliane, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyangugu, yavuze ko bategereje isuzuma ryo kwa muganga ngo bamenye icyahitanye uwo muntu.

Ati “Ni umurambo twabonye mu mazi natwe dutegereje amakuru ava muri RIB no kwa muganga. Yari mu mufuka usanzwe, Umurambo wari uri mufuka urambitse mu mazi, ntiwamenya niba yari yarohamye.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry yabwiye Itangazamakuru ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyamwishe.

Comments are closed.