Kamonyi: Abakekwaho kwica umwana w’umusore bamuteye icyuma mu mutima bafashwe


Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Kamonyi, yatamgaje ko imaze guta muri yombi abantu 8 baherutse kwica umusore witwa Olivier, bakamwica bamuteye icyuma mu mutima.
Amakuru y’iyicwa ry’uyu mwana w’umusore witwa Olivier wari mu kigero cy’imyaka 24 witwa Habinshuti Olivier yatangiye kwandikwa mu binyamakuru bitandukanye, ejo bundi kuwa gatandatu taliki ya 16 Kanama 2025 bikavugwa ko uyu musore yishwe atewe ibyuma ubwo yari avuye kureba umupira, yageraa mu nzira ataha, akabona abantu bari gushyamirana, mu gihe yabegereye ngo abakize, abandi bahise bamwadukira bamuteragura ibyuma mu mutima kugeza ashizemo umwuka.

Ni inkuru yababaje abatari bake, ndetse bamwe mu baturage basabaga ko abishe uwo mwana w’umusore bakwiye gufatwa nabo bakicwa.
Icyo gihe ubuyobozi bw’Akarere ka kamonyi bufatanije n’inzego z’umutekano, bijeje abantu ko abafite uruhare mu iyicwa ry’uriya mwana w’umusore bazafatwa bakaryozwa ishyano bakoze.
Bidatinze, nyuma y’iminsi ibiri gusa, Police yatangaje ko abagera ku munani bagize uruhare mu iyicwa rya Olivier bamaze gutabwa muri yombi, ndetse ko dosiye zabo zigiye gushyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ngo bakorerwe dosiye.
CIP KAMANZI Hassan uvugira Police mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko batandatu mu bakekwaho ubwo bwicanyi bafatiwe muri Kamonyi, mu gihe abandi babiri bafatiwe mu Karere ka Kayonza, akomeza avuga ko mubafashwe buri wese afite uruhare rwe mu iyicwa rya Olivier.
Abafashwe bose bacumbikiwe kuri station ya Police mu Karere ka Kamonyi.
Comments are closed.