Kamonyi: Abantu 10 bari kumwe n’abayobozi mu mudugu bafatiwe mu kabari

4,951

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Kanama ahagana saa kumi abantu 10 bafatiwe mu kabari barimo kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Bafatiwe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kabashumba, Umudugudu wa Ruyumba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafashwe barimo gusangira inzoga n’umuyobozi w’umudugudu ariwe Ndayisenga Jean Claude w’imyaka 39 n’ushinzwe umutekano mu mudugudu ariwe Nzabahimana Alex w’imyaka 32. Bafatiwe mu kabari ka Uwiringiyimana Jeremie w’imyaka 30, ariko we yahise acika amaze kwikanga inzego z’umutekano.

SP Kanamugire yashimiye abaturage  bihutiye gutanga amakuru bamaze kumenya ko abo bantu bari mu kabari.

Yagize ati ”Abaturage bari bafite amakuru ko akabari k’ uwitwa Uwiringiyimana Jeremie harimo abantu bikingiranye barimo kunywa inzoga yo mu bwoko bw’ibikwangari kuko nizo nzoga asanzwe acuruza. Bahise batanga amakuru kuri Polisi, abapolisi bajyayo basanga koko harimo abantu 10 bicaye banywa barenze ku mabwiriza yose yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yagaye bariya bayobozi bari kumwe n’abaturage kuba bifatanije n’abaturage mu kurenga ku mabwiriza kandi  bakabaye batanga urugero rwiza mu kurwanya abarenga ku mabwiriza. Yibukije abaturage bo mu Karere ka Kamonyi kuzirikana ibihe bari bamazemo iminsi 15 bari muri gahunda ya Guma mu Rugo, abasaba kwirinda icyatuma basubizwa muri iyo gahunda.

Ati” Abaturage muri rusange turabibutsa ko imyitwarire yabo ariyo ituma icyorezo gikwirakwira bigatuma hafatwa ingamba zikarishye. Aka Karere ka Kamonyi uyu munsi nibwo kavanywe muri gahunda ya Guma mu Rugo kari kamazemo iminsi 15,turakangurira abaturage kubahiriza amabwiriza 100% kugira ngo batazasubizwa muri Guma mu Rugo.”

Yakomeje abibutsa ko utubari tutemewe ariko hakaba hari abantu batujyamo rwihishwa bakingiraniramo. Yibukike abaturage ko inzego z’ubuzima zagaragaje ko iyo abantu bikingiraniye ahantu hafunganye bitiza umurindi ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Yagaragaje ko bariya bantu uko ari 10 bari bicaye begeranye cyane muri ako kabari kandi nta n’umwe wambaye agapfukamunwa.

Nyiri akaba yikanze inzego z’umutekano asohoka mbere ntiyongera kugaruka  aracyarimo gushakishwa, abandi bajyanywe ku murenge kugira ngo bongere baganirizwe ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ndetse banacibwe n’amande.

Comments are closed.