Kamonyi: Bamwe mu bakekwaho gutema no kwambura abaturage batawe muri yombi

6,061

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Ukuboza yafashe Uwizeyimana Samuel w’imyaka 21,Tuyishimire Jean de Dieu w’imyaka 21, Uwiringiyimana Samuel w’imyaka 20 na Nayituriki Claude w’imyaka 22.

Aba bari mu itsinda rimwe na Rwakayiro Cesar uherutse gufatwa na Polisi tariki ya 28 Ugushyingo nyuma y’amakuru yari amaze gutangwa n’umuturage, yandikiye Polisi y’u Rwanda ku kuri twitter avuga ko yitwaza ko ari umukire aho atuye agahohotera abaturage, kuko ku ya 26 Ugushyingo avugwaho kuba yari yatemye mu mutwe uwitwa Ndagijimana Emmanuel akoresheje umuhoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire avuga ko nyuma yo gufata Rutabayiro, Polisi yakomeje iperere iza gusanga yari afite itsinda ririmo na bariya basore 4 bafashwe tariki ya 04 Ukuboza. Aba bose, abaturage bakaba babavugaho gutega igico abantu bakabambura amafaranga n’ibindi bafite, bitwaje imbwa n’imihoro.

Yagize ati: “Rwakayiro amaze gufatwa twakomeje iperereza tugendeye ku makuru y’abaturage, dusanga yari afite itsinda ririmo bariya basore bane twafashe. Bategaga abaturage bakabambura ibyo bafite bifashishije imbwa n’imihoro. Bakoreraga urugomo abaturage harimo no kubatemesha imihoro. Ibikorwa byabo babikoreraga mu Midugudu ya Gahungeri, Nyamabuye na Murambi yose yo mu Kagari ka Giheshyi mu Murenge wa Rukoma.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko bariya basore bane bafashwe nyuma y’aho tariki ya 28 Ugushyingo, Uwizeyimana Samuel w’imyaka 21 na Tuyishimire Jean de Dieu w’imyaka 21 bari bakubise banakomeretsa mu mutwe umuturage witwa Muragijimana Eric bakoresheje imihoro. Gusa abo batemye bose nta witabye Imana. Usibye ko atari urugomo gusa bakoraga.

Ati: “Bariya basore bafite itsinda ryategaga abaturage rikabambura amafaranga ndetse bakabatema n’imihoro. Ibyaha byabo babikoreraga mu midugudu twavuze haruguru, ku makuru dufite ni uko ibyo bikorwa babikoreraga abantu baturutse ahandi hantu batari abo muri iriya midugudu.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko nta muntu wakora ibyaha ngo abure gufatwa, ndetse nta n’umuntu wakwitwaza icyo aricyo ngo ahohotere abandi, kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko. Yasabye abaturage kwirinda umuco wo guhishirana ahubwo bakajya bihutira gutanga amakuru hakiri kare.

Yagize ati: “Hari bamwe twagiye tubona bandika mu binyamakuru bavuga ngo bariya basore ni ibihazi ngo na Leta yarabananiwe ariko siko bimeze. Nta muntu uri hejuru y’amategeko. Hakozwe iperereza ryimbitse ndetse bamwe muri bariya basore barafashwe bashyikirizwa ubutabera kandi n’abasigaye nabo bazafatwa. Amakuru dufite ni uko ryari itsinda rinini.”

Yakomeje avuga ko Rwakayiro we yamaze gushyikirizwa ubutabera arimo kuburanishwa, ni mu gihe na bariya 4 bafashwe tariki ya 4 Ukuboza bamaze gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 168 ivuga ko Kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miriyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Ingingo ya 121 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miriyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miriyoni eshanu (5.000.000 FRW).

(Src:RNP)

Comments are closed.