Kamonyi: Bwana Vedaste w’imyaka 23 y’amavuko bamusanze mu nzu yapfuye.

5,814
Kwibuka30
Kamonyi: Gitifu w'akagari yafatanye mu mashingu n'uw'umurenge amuziza  guhuza urugwiro n'umugore we :: Rwandatoday.rw

Bwana Vedaste MULINDABIGWI wari usanzwe atuye mu Murenge wa Rukoma ho mu Karerere ka Kamonyi yiciwe mu nzu yari acumbitsemo.

Urupfu rwa rwa Mulindabigwi Vedaste rwamenyekanye ku munsi w’ejo taliki ya 13 Mata 2021 hashize ahagana saa cyenda z’umugoroba bimenyeshejwe na mushiki we.

Kwibuka30

Amakuru dufite kugeza ubu ni uko bikekwa ko Vedaste yaba yiciwe mu nzu yari asanzwe acumbitsemo mu Mudugudu wa Gafonogo mu Kagari ka Mwirute, mu Murenge wa Rukoma.

Aya makuru na none yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Bwana Nkurunziza Jean de Dieu, avuga ko uno musore yari asanzwe yibana wenyine muri iyo nzu kandi ko kugeza ubu bikekwa ko yishwe n’ubwo bwose abamuzi bavugaga ko yari umusore ucisha make, batazi uwo bari basanzwe bafitanye ikibazo.

Gitifu yakomeje avuga ko RIB yamaze gushyikirizwa amakuru kandi ko yatangiye amaperereza kugira ngo hamenyekane icyahitanye uwo mwana w’umusore wari ufite imyaka 23 y’amavuko gusa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.