Kamonyi: Imiryango 30 yahawe inka mu rwego rwo kuyunganira mu mibereho.

6,180
Kwibuka30
Image

Umufatanyabikorwa w’Akarere yatanze inka 30 ku miryango 30 mu rwego rwo kuyunganira mu mibereho.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatatu gikorerwa mu Murenge wa Kayumbu mu Karere ka Kamonyi gikorwa na Margrit Fuchs Fundation” ufatwa nk’umufatanyabikorwa w’Akarere ka Kamonyi.

Muri icyo gikorwa, umufatanyabikorwa yatanze inka zigera kuri 30 zihabwa imiryango 30 yo mu Murenge wa Kayumbu, zitangwa mu rwego rwo kunganira gahunda ya #Girinkamunyarwanda#, gahunda igamije gufasha imiryago ikennye kugira imibereho myiza.

Kwibuka30

Umwe mu bahawe inka yashimiye umufatanyabikorwa n’Akarere by’umwihariko kuba yarshyizwe ku rutonde rw’abagomba kunganirwa muri iyo gahunda, yagize ati:”Mu by’ukuri inka ni ubuzima, ndashima cyane umufatanyabikorwa n’Akarere by’umwihariko, ino nka izamfasha muri byinshi, izampa ifumbire kandi nijeje ko nzayifata neza ikunguka izindi”

Image

Inka zahawe abaturage mu rwego rwo kunganira gahunda ya girinka.

Abayobozi basabye imiryango yahawe inka kuzazifata neza ndetse ko batagomba kuzigurisha ko ahubwo zigomba kubunganira mu mibereho yabo ndetse zikabasha mu kwirinda ikibazo cy’imirire mibi na bwaki mu bana.

Image
Leave A Reply

Your email address will not be published.