Kamonyi: Umusore w’imyaka 22 wari umukanishi yitabye Imana azize impanuka ya moto.

496
kwibuka31

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025, ahazwi nko mu Nkoto, mu Murenge wa Rugarika, mu Karere ka Kamonyi, habereye impanuka ikomeye yahitanye umugabo witwa Hagenimana Emmanuel wari utwaye moto.

Nk’uko byemejwe na CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yabwiye lndorerwamo.com ko nyakwigendera yari aturutse ku Kamonyi yerekeza i Kigali, ubwo yashakaga guca ku kindi kinyabiziga (depasser) ariko ntiyari yabanje kugenzura imbere, ahita ahura n’imodoka yavaga i Kigali yerekeza i Muhanga, iramugonga ahita apfa.

Hagenimana Emanuel, wari mu kigero cy’imyaka 22, yakoraga umwuga w’ubukanishi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi yavuze ko iyi mpanuka yatewe no kutubahiriza amategeko y’umuhanda, kuko nyakwigendera yarenze inkombe y’umuhanda akinjira mu murongo w’indi modoka.

CIP Kamanzi yihanganishije umuryango wabuze, yongera asaba abakoresha umuhanda kujya bagerageza bakubahiriza amategeko y’umuhanda, yagize ati:Twihanganishije umuryango wabuze, ariko ndakangurira abakoresha umuhanda bose, abamotari, abashoferi, abagenzi n’abagenda n’amaguru kubahiriza amategeko y’umuhanda, kuko kuyarenga bigira ingaruka zikomeye zirimo gupfa cyangwa ubumuga.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

(Inkuru ya Habimana Ramadhani /indorerwamo.com)

Comments are closed.