Kamonyi: Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 yishe mugenzi we w’umuhungu amuteye icyuma

0
kwibuka31

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 14 y’amavuko wo mu Karere yishe mugenzi we w’umusore amuteye icyuma mu mutima.

Amakuru y’urupfu rw’uno mwana w’umusore waraye utewe icyuma na mugenzi we w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 14 yamenyekanye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru taliki ya 31 Kanama 2025 atanzwe na bamwe mu bavandimwe ba nyakwigendera ndetse na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bo mu murenge wa Rukoma, Akagali ka Gishyeshye aho ibyo byabereye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yagize ati:” Nibyo koko, hari umwana w’umusore w’imyaka 16 y’amavuko waraye atewe icyuma na mugenzi we w’umukobwa, yajyanywe kwa muganga ariko apfirayo”

Amazina ya nyakwigendera ndetse n’ay’umukobwa ukekwaho icyo cyaha ntiyatangajwe, gusa amakuru ariho ni uko nyakwigedera ari mu buruhukiro bw’ibitaro bya Remera Rukoma, mu gihe nya mukobwa acumbikiwe kuri Station ya Police ya Rukoma.

Comments are closed.