Kandida Depite Munyaneza lsaac arateganya kugarura umuco wo gukwa inka

864

Munyaneza Isaac ukomeje guhabwa amahirwe n’abatari bake mu bakandida bazahagararira urubyiruko mu nteko ishinga amategeko yasobanuye ko nagirirwa icyizere agatorwa azagarura umuco wo gukwa inka nk’uko byahozeho kera.

Ibi kandida Depite Munyaneza lsaac yabigarutseho ubwo yari imbere y’inteko itora y’Intara y’Amajyepfo ku wa gatanu tariki 11 Nyakanga 2024 ubwo hasozwaga ibikorwa byo kwiyamamaza mu cyiciro kihariye cy’urubyiruko mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka mu Hanga.

Kandida Depite Munyaneza Isaac ufite nimero ya (1) yagaragaje ko umuco wo gushyingiranwa hakoreshejwe inka ugenda ucika ahubwo bigasimbuzwa inkwano y’amafaranga ugasanga habayemo guta umuco inyuma kandi inka ari ikirango cyo kubaha uwo mugiye kurushingana.

Yagize ati: “Nzakora ubuvugizi bugamije gukuraho inkwano y’amafaranga, ahubwo abantu bakwe Inka mu rwego rwo gusigasira umuco.

Akomeza avuga ko usanga abasore basigaye batinya gushaka kubera ibiciro by’inkwano biri hejuru abakunzi babo babaca ndetse n’abakobwa bagatinda kubona abagabo bigendanye n’ibiciro by’inkwano biba bihanitse bashyiriraho abakunzi babo  mu gihe cyo kubarambagiza.

Bwana Isaac arasanga umuco wo kongera gukwa inka ukwiye kugaruka

Yemeza ko azakora ubuvugizi mu Nteko umuco wo gukwa inka ukagumaho ntuvangirwe aho umukobwa bamukwa inka. Ibi ngo ngo bizasubiza agaciro umuhango w’ubukwe, no kubashakanye bikaba ikimenyetso cy’uko imiryango yahanye inka n’umuco ugasigasirwa ntucike.

Munyaneza kandi azanakora ubuvugizi mu rwego rwo gusigasira ibyagezweho no kwigisha abakiri bato amateka kugira ngo hashyirweho gahunda ya “menya amateka rubyiruko” iyo gahunda ikorerwe ku rwego rw’Umurenge nibura inshuro imwe ku kwezi aho urubyiruko ruhura rukigishwa amateka n’urugendo rwo kubaka u Rwanda n’inararibonye.

Yungamo ko azakora ubuvugizi bugamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi n’ubworozi n’ibyanya ndangamateka, ku buryo abazabukora 80% baba urubyiruko, kandi 10% by’amafaranga ava mu bukerarugendo atere inkunga imishinga y’urubyiruko iciriritse.

Kandida Depite Munyaneza lsaac ni umwe mu bakandida 31 batangiye urugendo rwo kwiyamamariza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bahagarariye urubyiruko. Akaba yizeye ko mu gihe yagirirwa ikizere agatorwa, akaba muri 2 muri 31 bari guhatanira kuzavamo kwinjira mu Nteko ko azasohoza ubutumwa bw’urubyiruko, akaruvuganira ku bibazo n’ibyifuzo byabo bikaba byasubizwa.

Munyaneza Isaac  asanzwe ari umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Rwamagana akaba n’umujyanama mu nama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana, akaba ari na Vice Chairperson wa Board ya Yego center Rwamagana, na none akaba ari n’umwe mu bagize komite yo gufasha abaturage kwikura mu bukene. 

Bamwe mu rubyiruko bakorana, ndetse n’abasanzwe bamuzi, barahamya ko ari umugabo ukomera ku byo yavuze, ndetse hari na bamwe bamubonamo ubushobozi n’imbaraga zo kugira icyicaro ku Kimihurura cyane ko bamwizeyeho ibitari bike mu iterambere ry’urubyiruko no mu gutanga umusanzu mu bijyanye n’ibitekerezo ubwo azaba ari mu nteko.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan)

Comments are closed.