Kandida Depite Munyaneza yijeje urubyiruko kurukorera ubuvugizi kuri Leta ikaruha akazi.

3,118

Kandida Depite Munyaneza lsaac uri mu bahatanira kwicara mu Nteko lshingamategeko y’u Rwanda mu cyiciro cy’abahagarariye urubyiruko, yijeje urubyiruko kuzarukorera ubuvugizi kuri leta ikaruha akazi biciye mu kwibumbira hamwe kwarwo mu makoperative.

Ibi kandida Depite Munyaneza lsaac, yabivuze kuri uyu wa gatatu tariki 10 Nyakanga 2024 ubwo bari mu bikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida Depite 31 mu cyiciro cy’abahagarariye urubyiruko, ibikorwa byaberaga mu Karere ka Karongi mu Ntara y’lburengerazuba aho bari imbere y’Inteko itora y’lntara y’lburengerazuba igizwe n’abahagarariye urubyiruko mu turere.

Kandida Depite Munyaneza lsaac, ufite nimero ya (1) muri (31) bari guhatanira kuzavamo 2 bazicara mu Nteko lshingamategeko y’u Rwanda, yagaragaje ko naramuka atowe azakora ubuvugizi agasaba Leta guha akazi urubyiruko rwibumbiye hamwe rw’abatuye mu Burengerazuba ku bikomoka ku mutungo kamere w’iyi Ntara.

Kandida Depite Munyaneza lsaac, yagize ati: “Si icyo gusa tuzibandaho muri iyi Ntara y’lburengerazuba, kuko ni lntara ikunda kwibasirwa n’isuri, ikaba ari lntara ifite ibiyaga, imigezi, n’ibindi nkabyo. Turifuza kubaka ubukungu mu rubyiruko rw’lntara bushingiye ku mutungo kamere uboneka muri aka gace .”

Umutungo kamere tuvuga rero ni uwuhe? Ni uko tuzakora ubuvugizi kugira ngo urubyiruko ruhabwe amasoko, rwibumbire mu makoperative rukorere hamwe, kuko biragoye ko ushobora gukora ubuvugizi bwa buri muntu ariko biroroha gukorera ubuvugizi ku bantu bihurije hamwe.

Tuzakora ubuvugizi kugira ngo ba bantu bihurije hamwe, bakore Amakoperative bahabwe amasoko yo kubungabunga umugezi wa Sebeya, abo kubungabunga ikiyaga cya Kivu, gutera Amashyamba. Ibyo nibiba byareguriwe Amakoperative y’urubyiruko mu Ntara y’lburengerazuba, bizadufasha kugira ngo habeho ihangwa ry’imirimo ku bantu benshi kandi na Leta mu gufasha urubyiruko biyorohere kuko hari ahantu bahuriye hamwe kubafasha byoroshye, no kubakorera ubuvugizi byorohe. Ibyo akaba ari byo tuzibandaho mu ihangwa ry’umurimo.”

Kandida Depite Munyaneza lsaac, akomeza avuga ko ikizaba kimuraje ishinga mu Nteko ari uko ubushomeri buri mu rubyiruko bushakirwa umuti urambye, aho ngo afatanyije n’abafatanyabikorwa bazaha urubyiruko imirimo yo gukora binyuze muri Sendika RATU, n’indi…

lsaac, asaba urubyiruko rugize lnteko izatora ko rwazamuhundagazaho amajwi yarwo rumutora rugendeye ko yatumije umwiherero w’inzego z’urubyiruko kuva ku Mudugudu kugeza ku Karere wahuje ibyiciro byose byo mu karere, abafatanyabikorwa bakorana n’urubyiruko, hatumirwa inararibonye ziganiriza urubyiruko ku bibazo bari bafite ndetse babiha umurongo n’uburyo byashakirwa ibisubizo.

Akomeza abwira lnteko y’urubyiruko izatora ko bazamutora nanone bashingiye ko yashakiye Amakoperative y’urubyiruko 23 aterwa inkunga ya Miliyoni 300 naho amatsinda 164 aterwa inkunga ya miliyoni hafi ijana.

Kandida Depite Munyaneza lsaac, mu bindi yakoze bikomeye bitarenzwa ingohe nabyo inteko itora yazabishingiraho imutora ni uko yakoze ubuvugizi mu karere ka Rwamagana ku bigo by’ama Yego center, bitari bifite ibikoresho na kimwe ariko ubu muri byo yabishakiye abakozi bahoraho, ayishakira  sonorization, Smart TV, n’icyumba cya smart situation room ahashobora kubikwamo amakuru yose y’urubyiruko.

Akomeza ati: “Dukora ubuvugizi tubona imashini zatanzwe na Min, lCT, Minisitiri wari imboni ya Rwamagana, mubwira ikibazo dufite aduha imashini 20. Ubu bafite za smart tv, za computer, ndetse nkura mu turere abafatanyabikorwa baza kwigisha urubyiruko ubumenyi bw’ikoranabuhanga n’uko bahanga imirimo.”

Guverineri w’Intara y’iburengerazuba Dushimimana Lambert wari mu muhango wo kwakira no kumva imihigo y’abakandida-depite mu cyiciro cy’urubyiruko, yasabye muri 2 bazaba bagize amahirwe yo kwicara mu nteko-shingamategeko kutazagira amarangamutima.

Ati: “Uko mungana nyuma y’amatora nibwo tuzamenya abadepite 2 bazajya gukorana n’abandi, reka mbisabire mwe muzaba mugeze mu nteko ibyo muzakora byose muzirinde amarangamutima nubwo muzaba muhagarariye urubyiruko ariko muzibuke ko muri n’intumwa y’abanyarwanda bose.

Guverineri yabasabye kutazarangwa n’amarangamutima

Bitegenyijwe ko amatora mu nzego z’urubyiruko azakorwa tariki ya 16 Nyakanga 2024, urugendo rwo kwiyamamaza kw’abakandida rukaba rwatangiye tariki ya 02 Nyakanga 2024 bahereye mu Mujyi wa kigali, bakomereza mu Ntara y’lburasirazuba, iy’Amajyaruguru, n’iy’lburengerazuba.

Urugendo rwo kwiyayamamaza kw’abakandida-depite mu cyiciro cy’urubyiruko bazarusoza ku wa gatanu tariki 12 Nyakanga 2024 mu Ntara y’amajyepfo, Akarere ka Muhanga.

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan)

Comments are closed.