Karangwa Justin nawe yahagaritswe

197
kwibuka31

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse umusifuzi Karangwa Justin ibyumweru bine adasifura, nyuma yo kwanga igitego cyashoboraga guhesha APR FC intsinzi ku mukino wa Rutsiro FC.

Uyu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Ugushyingo 2025, warangiye Rutsiro FC inganyije na APR FC igitego 1-1.

Ku munota wa 75, APR FC yibwiraga ko ibonye igitego cya kabiri cyinjijwe na William Togui, watsindishije umutwe ku mupira wari uhinduwe na Hakim Kiwanuka, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.

Iki cyemezo cyafashwe n’umusifuzi wo ku ruhande Karangwa Justin nticyishimiwe n’ubuyobozi bwa APR FC nk’uko byagenze no kuri penaliti yahawe Rutsiro FC mu gice cya mbere, ikavamo igitego cyo kwishyura.

Ibi byemezo byombi byatumye APR FC yandikira FERWAFA ku wa Mbere, isaba kurenganurwa ku karengane yakorewe muri uwo mukino wa Rutsiro FC.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Komisiyo y’Imisifurire yateranye ku wa Kabiri yasanze penaliti yahawe Rutsiro FC yariyo, ariko igitego cyanzwe cyo cyari cyo kuko nta kurarira kwari kwabayeho. Ni ku bw’iyo mpamvu umusifuzi Karangwa Justin wanze iki gitego yahanishijwe kumara ibyumweru bine adasifura.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku wa Gatatu, Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yavuze ko amaze gutakaza amanota ane mu mikino ibiri iheruka kubera imisifurire ndetse byagize ingaruka ku bakinnyi be.

Ati:“Nizere ko mu binyamakuru byanyu munagaruka ku misifurire. Yantesheje amanota ane. Nari kuba mfite intsinzi enye, ariko hari penaliti yakorewe kuri Omedi batwimye, banga n’igitego cyatsinzwe na William. Byiyongeraho kandi ko batanze penaliti itari yo ku rundi ruhande.”

Yonyegeho ati:“Ni ngombwa ko bivugwa kuko bigabanya morale y’abakinnyi. Bose bafite ubwoba bw’imisifurire. Ndasaba FERWAFA nyibwira ko kugira ngo umupira utera imbere bisaba imisifurire myiza. Niba mushaka ‘derby’ nziza, hakwiye imisifurire myiza. Abasifuzi nibahugurwe.”

Mu mikino ine imaze gukina, APR FC iri ku mwanya wa munani n’amanota umunani mu gihe mu mukino utaha izahura na Rayon Sports ku wa Gatandatu.

(Src: Igihe.com)

Comments are closed.