Karasira umaze imyaka irenga 4 afunze, yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza, kuri uyu wa kabiri, rwahamije Bwana Uzaramba Karasira Aimable icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu.
Icyemezo ku rubanza rwa Karasira Aimable cyasomwe kuri uyu wa 30 Nzeri 2025, rutegeka ko ahamwa n’icyo cyaha kimwe mu byo yari akurikiranyweho.
Karasira yashinjwaga ibyaha birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha. Ubushinjacyaha buhamya ko byakorewe ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye.
Ashinjwa kandi icyaha cy’iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we urimo amafaranga yafatanywe (cash) n’ayari kuri konti ze zitandukanye zirimo iza banki na Mobile Money.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Karasira yahamwa n’ibyaha byose bumurega, Urukiko rukamukatira igifungo cy’imyaka 30.
Karasira yasabye imbabazi abakomerekejwe n’amagambo yavugiye kuri YouTube mu bihe bitandukanye, avuga ko nta mugambi afite wo kubiba amacakubiri no guhakana Jenoside.
Ku bijyanye n’inkomoko y’amafaranga yafatiriwe, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Karasira yayakuye mu barwanya Leta bari bashyigikiye ibyo yavugaga.
Karasira we yavuze ko yari atunze menshi arimo imperekeza yahawe na Kaminuza y’u Rwanda yabereye umukozi ndetse n’amafaranga yohererejwe n’abagiraneza, kandi ngo nta cyari kuyamutwara kuko akiri ingaragu.
Nyuma yo gusuzuma ubwiregure bw’impande zombi, Urukiko rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu ndetse runategeka ko imitungo ye yafatiriwe irekurwa.
Karasira yatawe muri yombi muri Gicurasi 2021, akaba afungiwe mu igororero rya Nyarugenge.
Bivuze ko amaze imyaka ine afunzwe, ukurikije igihe yinjiriye mu buroko, Bwana Karasira wamenyekanye cyane nka Professor Nigga, agiye kumara mu igororero amezi umunani gusa, ni ukuvuga ko azataha ku italiki ya 30 Gicurasi 2026.
Comments are closed.