KARIGOMBE YAGARUKANYE EP NSHYA NYUMA YO GUSHYIRA ALBUM YE YA MBERE HANZE.

2,060

KARIGOMBE YATEGUJE ABAKUNZI BE EP AGIYE GUSHYIRA HANZE MU MINSI YA VUBA.

Umuraperi Karigombe yateguje abakunzi b’umuziki nyarwanda umuzingo muto(EP) agiye gushyira hanze, ukaba uje ukurikiye umuzingo munini Album yise IKIROMBE CYA KARIGOMBE yaherukaga gusohora mu mwaka ushize, umuzingo wariho indirimbo zakiriwe neza dore ko yakoranye n’abandi bahanzi batandukanye barimo n’umwe mu baraperi beza u Rwanda rufite Bulldogg.

Iby’uko EP ye igiye kujya hanze bimenyekanye nyuma y’amezi ane ashyize hanze indirimbo Patina( Partner) yakoranye na Mico The Best. Biteganyijwe ko uku kwezi kwa 10 uyu muzingo muto uza kujya hanze.

Ni indirimbo zitarimo abandi bahanzi ibizwi nka featuring kuko ari umwimerere w’ijwi rye yifuje guha abanyarwanda dore ko ari nawe muraperi ushobora kurapa anaririmba mu buryo bunogeye amatwi. Nk’uko yabitangarije indorerwamo, yagize ati: “ndashaka kumvisha abantu bakunda hip-hop uburyo ndi mugari munganzo , haba mukurapa ndetse no kuririmba“.

Uyu muzingo muto uzaba uriho indirimbo hagati y’eshatu n’eshanu, ikaba ari gutunganywa na producer Nexus wamutunganyirije iyitwa Imvururu mumutwe, indirimbo yasohotse muri 2021.

Comments are closed.