Karim Benzama yegukanye Ballon d’Or nyuma y’igihe nta mufaransa uzi uko isa

8,109

Mu birori by’akataraboneka byabereye i Paris biyoborwa na Didier Drogba, KARIM BENZAMA rutahizamu wa Real Madrid n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yahawe Ballon d’Or nyuma y’imyaka itari mike nta mufaransa uyihawe.

Ku wa Mbere tariki 17 Ukwakira 2022, i Paris mu Bufaransa, rutahizamu uhakomoka mu gihugu cy’Ubufaransa Bwana Karim Benzema ukinira Real Madrid yo muri Espagne, yegukanye igihembo cya Ballon d’Or ya 2022.

Karim Benzema w’imyaka 34 yegukanye iki gihembo, nyuma yo gutsinda abandi bakinnyi bari bahanganye mu gihe abamukurikiye ari Sadio Mane ukomoka muri Senegal ukinira Bayern Munich, wabaye uwa kabiri na Kevin De Bryune wa Manchester City wabaye uwa gatatu.

Kuri uru rutonde, SADIO MANE rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yegukanye umwanya wa kabiri ahembwa igihembo gishya cyatanzwe ku nshuro ya mbere cyitwa Socrates, ni igihembo kizajya gihabwa umukinnyi witwaye neza mu kibuga ndetse no muri sosiyete, wagaragaye mu bikorwa byo gufasha rubanda mu ngeli zitandukanye.

Umufaransa wa mbere utsindiye iki gihembo kuva mu 1998

Benzema ni we Mufaransa wa mbere utsindiye iki gihembo kuva Zinedine Zidane yagitsindira mu mwaka wa 1998.

Zidane yari muri uyu muhango, ashyikiriza iki gihembo uyu Mufaransa mugenzi we.

Benzema yagize ati: “Iki gihembo kiri imbere yanjye kinteye ishema rwose.

“Nkiri muto, zari inzozi zanjye zo mu bwana, sinigeze na rimwe ncika intege. Buri kintu cyose kirashoboka.

“Ntewe ishema rwose n’urugendo rwanjye rwo kugeza hano. Ntirwari rworoshye, cyari igihe kigoye no ku muryango wanjye”.

Benzema ni we wahabwaga amahirwe menshi yo gutsindira iki gihembo muri uyu mwaka.

Ibitego 44 yatsinze birimo bitatu yatsinze mu minota 17 yo mu gice cya kabiri Real ikina na Paris Saint-Germain muri Champions League, n’ibindi bitatu yatsinze kwa Chelsea mu mukino ubanza wa kimwe cya kane cya Champions League.

Yanatsinze ibindi bitego bitatu mu mukino ubanza n’uwo kwishyura yose hamwe muri kimwe cya kabiri cya Champions League, ubwo Real yakinaga na Manchester City.

Uyu mukinnyi w’imyaka 34, ukinira Real Madrid kuva mu mwaka wa 2009, yitezwe kugira uruhare rukomeye mu ikipe y’Ubufaransa mu mikino y’igikombe cy’isi izakinirwa muri Qatar guhera ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka.

Igihembo cya Ballon d’Or gitorerwa n’abanyamakuru 100 bo mu bice bitandukanye byo ku isi.

Twibutse ko Umukinnyi wo hagati wa Barcelona y’abagore, Alexia Putellas, yagumanye Ballon d’Or yo mu rwego rw’abagore, yahembwe umukinnyi warushije abandi bose ku isi mu mwaka wa 2022 mu mupira w’amaguru w’abagore.

Rutahizamu Beth Mead w’ikipe y’igihugu y’abagore y’Ubwongereza, wayifashije kwegukana Euro 2022, akaba ari na rutahizamu wa Arsenal, yaje ku mwanya wa kabiri.

Umunyezamu Thibaut Courtois wa Real Madrid n’ikipe y’igihugu y’Ububiligi yahembwe nk’umunyezamu warushije abandi bose ku isi mu mwaka wa 2021-2022.

Comments are closed.