Karongi: Abashakira serivisi ku Murenge wa Mubuga barasaba ubwiherero bufunze

1,301

Abaturage bo mu Murenge wa Mubuga, mu Karere ka Karongi, barasaba ko bahabwa ubwiherero buzima buri ku rwego rw’Umurenge nyuma y’aho ubwo bafite butujuje ubuziranenge kuko ngo buhora bufunguye kandi budasukuye.

Abaturage baganiriye na Imvaho Nshya bahamije ko icyo ari ikibazo n’ubuyobozi buzi ariko kitaragira icyo gikorwaho ngo gikosorwe.

Umwe yagize ati: “Twifuza ko bakaduha ubufasha bakatwubakira imisarani myiza nk’abagenda ku Biro by’Umurenge kuko iriya ni hanze, haragaragara nabi kandi buhora busa nabi.”

Uwitwa Niyitegeka Consolee utuye mu Murenge wa Mubuga, Akagari ka Ryaruhanga, Umudugudu wa Kizibaziba, na we asanga Umurenge ukwiriye kubaka ubwiherero bwiza, ndetse hagashakwa n’uburyo isuku yaho yakitabwaho.

Ati: “Nkunda kugenda kuri uyu Murenge ariko iby’umwanda wawo bimaze igihe kinini cyane. Biratubangamira kuko utambuka ukubwe, wayikubita amaso ugahita usubira inyuma ugahita wiruka.”

Yakomeje agira ati: “Ibyifuzo by’abaturage byaratanzwe ariko ntibukorwa. N’iyo bacukura indi ikaba aha ku ruhande, ikaba ifunze ndetse hakaba umuntu ufite agafunguzo byatanga igisubizo, kuko ku Murenge haba abantu benshi baba bashaka serivisi kandi bose bakenera ubwiherero.”

Agaragaza ko ubusanzwe hari hasanzwe umuntu ukora isuku ariko ko batakimuca iryera.

Ati: “Aha hari umugore wo mu Gashyushya wahakoraga isuku, ariko se yanagenda ntibashaka undi ? Ubwo baba bumva byagenda gute?”

Uwingabire Charlotte usanzwe agenda ku Biro by’Umurenge wa Mubuga yagize ati: “Aha nkunda kuhaza nk’Umuturage ariko ubu bwiherero ntabwo bukwiriye Ibiro by’Umurenge. Urebye nta nzugi zirimo n’imbere ntabwo hakoze pe. Icyo twasaba ubuyobozi ni ukudufasha bakubaka ubwiherero bujyanye n’igihe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga Uwimana Phanuel, yabwiye Imvaho Nshya iki kibazo cy’ubwiherero bakizi ndetse ko bahise bagishakira igisubizo kirimo gushyira imiryango ku bwiherero bubiri butari bufunze no gukoresha ubusanzwe mu Biro by’Umurenge.

Yagize ati: “Icya mbere ni uko atari buriya bwiherero buhari bwonyine, kuko no mu myubako nshyashya y’Umurenge harimo ubwiherero bugera kuri 4 bugendanye n’Igihe burimo amazi, harimo iz’abagabo ndetse harimo n’izabagore. Icyo twakora ni ukwandikaho tugaragaza ko hari ubwiherero akaba ariho bazajya bajya.”

Ku byerekeye umwanda wavugwaga ku bwiherero bwari busanzwe no kuba abaturage bifuza ubwihero bujyanye n’igihe bw’Umurenge, Uwimana Phanuel yagaragaje ko bazavugurura n’ubwari busanzwe bukaba bwiza bukunganirwa n’ubwo mu Biro by’Umurenge.

Ati: “Ubwiherero bukoreshwa hari igihe bugira umwanda buriya ni ukongera isuku. Turashyiraho umukozi uhoraho, ajye ahahora, mu gihe batari bamenya ko hari izindi zihari.

Turaza kubashishikariza kuba ari zo bajya bakoresha  kandi na ziriya tuzahindura amabati tuyasige kandi nabwo buzakomeza gukoreshwa bwunganirwa n’ubusanzwe.”

Ubwo iyi nkuru yakorwaga, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mubuga, bwahise bufunga imisarani 2 yari irangaye abaturage bajyagamo idafunze ndetse babasezeranya ko bazayivugurura, bakabafasha no kujya bakoresha ubwo mu Biro by’Umurenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga Uwimana Phanuel yahamije ko kugeza ubu ku Biro by’Umurenge bafite abakozi babiri bashinzwe isuku mu rwego rwo gukomeza kuyinoza mu bwiherero n’ahandi.

(Src:Imvahonshya)

Comments are closed.