KARONGI: Meya w’Akarere yeguriye rimwe n’Abamwungirije bose uko ari babiri.

15,588

Nyobozi yose y’Akarere ka KARONGI yaraye yeguriye rimwe ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere. (Photo KT press)

Njyanama y’Akarere ka Karongi yemeje ko yaraye yakiriye icya rimwe ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 2 Kanama amabaruwa y’abari bagize inama nyobozi y’ako Karere ka Karongi.

Inama nyobozi y’Akarere igizwe na n’Umuyobozi w’Akarere bwana Francois NDAYISABA ndetse n’abari bamwungirije babiri baraye bandikiye Prezida wa njyanama y’Akarere ka KARONGI bayimenyesha ko beguye ku mpamvu zabo bwite.

Umuyobozi w’inama njyanama yahise atangaza inama yihutirwa igomba kuba mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri kugira ngo higirwe hamwe amabaruwa y’aba bayobozi beguye.

Kugeza ubu usibye impamvu zabo bwite, nta yandi makuru aramenyekana agaragaza impamvu bano bayobozi baba beguye ndetse bakabikorera ku munsi umwe, ariko bamwe mu bakurikiranira hafi politiki y’Uturere muma Rwanda baravuga ko byaba byatewe n’imikorere idahwitse ya nyobozi y’Aka Karere, abandi bakavuga ko bano bayobozi bashobora kuba begujwe kubera ubwumvikane buke n’imikoranire idahwitse hagati y’aba bayobozi batatu.

Comments are closed.