Karongi: Pasitoro wo muri ADEPR yanze gushyingira abageni, bishakira undi wigenga arabasezeranya

3,785

Umupasitori wo itorero rya ADEPR yanze gusezeranya abageni nyuma y’aho asanze ko umugeni wari bushyingirwe atwite.

Umu pasitoro wo mu itorero rya pentekoti ADEPR wo mu Karere ka Karongi, aravugwaho guhagarika bw’umusore n’inkumi biteguraga gushyingiranwa imbere y’Imana nyuma y’aho ibizamini ya muganga bigaragaje ko uno mugeni (Umukobwa) atwite.

Umwe mu bo mu muryango w’umusore yabwiye umunyamakuru wacu ko ubukwe bw’aba bombi bwari buteganijwe kuba kuwa gatandatu taliki ya 15 Mata 2023 ariko itorero rirabyanga kubera ko ibisubizo bya muganga byagaragaje ko umukobwa atwite, yagize ati:”Gahunda yari ihari ko bombi bazasezerana kuri uyu wa 15 ku rusengero, ariko itorero ryarabyanze kuri 14 kuko basanze umugore atwite”

Umwe mu bapasitoro uzi iby’amatego yo muri ADEPR yatubwiye ko itorero ripimisha umugeni umunsi umwe mbere y’ubukwe, yasanga yarasamye ntashyingirwa, ni nako byabaye kuri bano bageni, gusa amakuru dufite ni uko nyuma yo kwangirwa gushyingirwa, umusore yahise ashaka undi mu pasitoro wigenga arabasezeranya, aha umugisha ubukwe.

PAsitoro wo muri ADEPR wanze gushyingira abageni, yabwiye Igihe.com ko abantu nkabo itorero ribita abasambanyi, bityo rero ko batagomba gushyingirwa mu itorero kuko baba barakoze icyaha.

Comments are closed.