Karongi: Umunyerondo yatewe icyuma mu nda arapfa

473
kwibuka31

Byabereye mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Kibilizi, Umurenge wa Rubengera ku wa 1 Ukwakira 2025, mu isoko rya Kibilizi.

Abari muri iri soko bavuze ko umusore wo mu Murenge wa Rugabano usanzwe uvugwaho ubujura, yibye amavuta yo guteka y’amasukano igice cya litiro barayamutesha, bamufashe arabacika ariruka bamwirukaho.

Mu bamwirutseho, harimo na Nyakwigendera Mutuyimana warushije abandi intambwe. Uyu usanzwe akora irondo ry’umwuga yafashe ukekwaho kwiba wirukaga. Ukekwa yahise akura icyuma mu ipantalo akimutera mu nda ahita apfa.

Ibi bikimara kuba abaturage bahise bahurura, bafata ukekwa, bamukomeretsa ku gutwi byorohereje abanza kujya kuvurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Rubengera.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gelard, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ukekwa yatawe muri yombi akaba afungiye kuri RIB sitasiyo ya Rubengera mu gihe hagikorwa iperereza.

Ati:“Uwamuteye icyuma yafashwe, n’ubundi hari inama twateguye izaba ku wa Kane, izahuriramo abayobozi bose kuva ku Isibo kugira ngo turebe ikibazo cyaba gihari giteza umutekano muke muri kariya gace, turebe uko tugifatira ingamba“.

Meya Muzungu yasabye abaturage kurushaho kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe, igihe babonye umuntu ushobora guteza umutekano muke kugira ngo habeho gukumira icyaha kitaraba.

Nyakwigendera Mutuyimana abaye umuntu wa kane upfiriye mu Murenge wa Rubengera mu gihe kitageze ku kwezi kumwe, aho mu bikekwaho guteza izi mfu za hato na hato harimo n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Comments are closed.