Karongi: Umunyeshuri warangizaga kaminuza yarohamye mu Kiyaga cya Kivu

243

Cyuzuzo Grâce w’imyaka 23 warangizaga kaminuza muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST) mu Mujyi wa Kigali, ku wa Mbere tariki ya 09 Wewrurwe, yarohowe mu Kiyaga cya Kivu yarohamyemo ku Cyumweru ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Uyu mukobwa yakoreye impanuka mu mazi y’ikiyaga aherereye mu Mudugudu wa Gatwaro, Akagari ka Kibuye, Umurenge wa Bwishyura, ahitwa kuri Carnival Beach.

Umuturage wahaye aya makuru Imvaho Nshya yagize ati: “Bari abanyeshuri batanu biga muri CST, umuhungu n’abakobwa babiri, baje hano mu Mujyi wa Karongi gutembera banaza koga mu Kiyaga cya Kivu. Uyu mukobwa wo mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, n’umusore bari bazanye witwa Ishimwe Cedrick w’imyaka 24, bajya mu kato gato kagenewe gutemberamo, atambaye umwambaro wabugenewe (jilet de sauvetage).”

Akomeza avuga ko uwo mukobwa n’umwe mu basore bari kumwe bajyanye mu bwato, bagera muri metero 200 mu kiyaga ubwo bwato barimo bukarohama, umukobwa aburirwa irengero n’abagerageje gutabara ntibabashije kumubona akimara kurohama.

Ati: “Bageze muri metero 200 mu kiyaga, ubwato burarohama, uyu musore abasha gutabarwa n’abari hafi aho bazi koga kuko we yari yambaye uwo mwambaro, umukobwa we biranga, aribira arabura, Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi rirashakisha iraheba, umurambo wabonetse kuri uyu wa 9 Werurwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Songa Nsengiyumva Rwandekwe, avuga ko aba bombi bafashe aka kato bakagendesha batazi koga karabaroha, umusore atabarwa n’uko yari yambaye umwambaro wabugenewe, umukobwa we ararohama.

Ati: “Ubundi ako kato umuntu ashobora kugafata akagatemberamo ariko ntarenge ahabugenewe, akanaba yambaye umwenda wabugenewe. Bariya rero barenze aho batagomba kurenga bibaviramo iriya mpanuka yahitanye uriya mwana w’umukobwa warangizaga kaminuza muri CST (yahoze ari Kist).”

Akomeza ahamya ko ubu bwato bukimara kurohama ubuyobozi bwahise bwihutira kumenya umwirondoro w’umwana w’umukobwa wabuze, busanga akomoka mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe.

Bashakishije umuryango w’uyu mwana w’umukobwa, babona se akaba ari na we watanze amakuru yisumbuye ku mwana we. Yakomeje avuga ko Umurambo wahise ujyanwa mu bitaro bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma. Yongeyeho kandi ko umurambo wabonywe n’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, yaraye ijoro ryose iwushakisha. Yihanganishije umuryango w’uyu mukobwa, ishuri ryabuze umunyeshuri waryo na bagenzi be biganaga barimo n’abo bari bazanye.

Yasabye buri wese utemberera ku kiyaga n’ahandi hari amazi ko igihe binjiye mu mazi bagomba gukurikiza amabwiriza. Ati: “Hari ahaba haragenewe koga, ahagenewe kutarenga uri mu kato nk’ako ko gutembera, hakanaba imyambaro yabugenewe, n’abahanga mu koga bagomba kuba bari hafi y’abatabizi. Iyo umuntu arenze kuri ayo mabwiriza ashobora guhura n’impanuka byamugora gusimbuka nk’uko byagendekeye uriya mukobwa.”

(Src: Imvahonshya)

Comments are closed.