Karongi: Umwana w’imyaka 16 yishe se w’imyaka 62 amuziza kujujubya nyina


Umwana w’imyaka 16 wo mu Karere ka Karongi ari gushakishwa nyuma yo kwica Se w’imyaka 62 bapfuye ko se yajujubije nyina bigatuma nyina yahukana.
Byabereye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Gacaca, Umurenge wa Rubengera ku wa 26 Ukwakira 2025.
Saa tatu z’ijoro ni bwo uyu muhungu w’imyaka 16 yatashye ageze mu rugo ashyamirana na Se bararwana, umubyeyi arasohoka, umuhungu amusanga hanze amukubita igifunga cy’isuka bahingishaga, abonye amwishe ahita atoroka.
Ibi bibaye nyuma y’imyaka irenga ibiri nyina w’uyu muhungu yahukanye, kubera intonganya zahoraga muri uru rugo zikomoka ku businzi bw’umugabo no kwiharira imitungo y’urugo.
Nyuma yo kwahukana, abana bakomeje gusura nyina, aho yahukaniye, ibintu byarakazaga Se bigatuma hari ubwo bavayo bagasanga yabafungiranye bakarara hanze.
Kuri iyi nshuro, uyu mwana w’imyaka 16 wari wahoranye na nyina, yageze mu rugo Saa Tatu z’umugoroba akomanze asanga harakinze, mushiki we amwereka ahadakinze aba ari ho anyura. Nyuma yo kwinjira mu nzu, uyu mwana yahise arombereza aho Se ari, amusanga mu cyumba batangira kurwana.
Abana bakimara kubona se aguye hasi bahise batabaza abaturanyi bahageze basanga yamaze gushiramo umwuka, babimenyesha ubuyobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gacaca, Uwiringiyimana Bosco, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bakimenya aya makuru bahise batangira gukurikirana iki kibazo bafatanyije n’inzego bakorana zirimo Polisi na RIB.
Ati:“Ukekwa turacyamushakisha ntabwo arafatwa. Turasaba abaturage kwirinda urugomo, abafitanye ibibazo bakabitugezaho tukabafasha kubikemura kuko ni cyo tubereyeho”.
Gitifu Uwiringiyimana yasabye abaturage ko uwamenya aho uyu muhungu yihishe yamenyesha ubuyobozi.
Nyakwigendera asize umugore n’abana bane, barimo uwamwishe w’imyaka 16 ari na we bucura.
Comments are closed.