Karongi: Yishyikirije inzego z’ubutabera nyuma yo kwica se akoresheje agafuni

7,763
Kwibuka30
HOME - Page 8 of 116 - Page 8 of 11 - Page 8 of 1

Umugabo w’imyaka 43 y’amavuko wo mu Karere ka Karongi uherutse kwica ise umubyara w’imyaka 81 ndetse n’umugore w’imyaka 61 bari baturanye, yaraye yishyikirije inzego z’ubutabera.

Ku cyumweru taliki ya 30 Kanama 2020 nibwo Uyu mugabo yishe aba biturutse ku makimbirane yatewe no kuba uriya musaza yarahaye umwuzukuru we ubutaka.

Uwishwe ni Gumiriza Isaac, yari asanzwe atuye mu Murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi. Icyo gihe yari kumwe n’abavandimwe n’abo mu muryango we mu rugo rwe, ngo babe abagabo ko ahaye umurima umwuzukuru we yareze, kuko abana be bose yari yarabahaye umunani.

Umuhungu we w’imyaka 43 yahise ajya mu nzu azana ifuni ayikubita Se agwa aho.

Karongi: Ivugurura ry'imiterere y'ubuyobozi ryatumye gutanga serivisi  byihuta - Kigali Today
Kwibuka30

Bwana NIYONSABA Cyriaque, umunyamabanga w’umurenge nawe yemeje iby’ayo makuru

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi, Niyonsaba Cyriaque, yavuze ko uriya mugabo yabanje gutoroka agikora ariya mahano, ariko kuri uyu wa Mbere yishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera ahitwa Bwishyura i Karongi.

Ati “Uriya musaza yahaye umwuzukuru we umurima w’ishimwe nk’umuntu wamureze, ndetse ibyo yari akoze byemererwa n’amategeko. Byabaye hari abandi bavandimwe ariko uwo mugabo ntibyamushimishije, nibwo yagiye mu nzu afata ifuni arasohoka asanga wa musaza mu ruganiriro ayimukubita mu mutwe no mu musaya ahita apfa.

“Ajya mu gikari aziko agiye kwica nyina w’uwo mwana wahawe isambu aba yivuganye undi amwitiranyije, yamukubise ifuni inyuma mu mutwe.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane ndetse mu gihe hari aho agaragaye bakagana ubuyobozi bukabasha mu kuyahosha.

Imirambo ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa ku Bitaro Bikuru bya Kibuye ngo ikorerwe isuzuma.

Leave A Reply

Your email address will not be published.