Kayonza: 1573 bahawe telefoni zigendanwa muri Gahunda ya ‘Connect Rwanda 2.0’

2,658
Kwibuka30

Kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukwakira, Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangije ku mugaragaro gahunda ya Airtel Rwanda yiswe Connect Rwanda 2.0 igamije gufasha abanyarwanda kugera ku ikoranabuhanga no kwihuta mu iterambere.

Kwibuka30

Ni umuhango wabereye mu ntara y’uburasirazuba mu Karere ka kayonza mu murenge wa Kabarondo, witabirwa n’abandi bayobozi banyuranye barimo guverineri w’intara y’uburasirazuba Emmanuel Gasana, Mayor wa Kayonza Nyemazi John Bosco hamwe na Emmanuel Hamez, umuyobozi wa Airtel Rwanda.

Muri uyu muhango kandi hanamuritswe telefoni yo mu bwoko bwa simati yahawe izina rya “AirtelImaginePhone”, aho uyikeneye yishyura ibihumbi makumyabiri by’amafaranga y’u Rwanda, ku ikubitiro abanyakayonza 1573 bakaba bahise bahabwa izi telefoni ziherekejwe na Internet ya 4G.

Leave A Reply

Your email address will not be published.