Kazungu wahamijwe ibyaha byo kwica, yatakambiye urukiko asaba kugabanirizwa ibihano

Denis Kazungu wahamwe n’ibyaha byo kwica abantu 13 biganjemo abakobwa nyuma yo gusambanya bamwe muri bo arasaba gukurirwaho igihano cyo gufungwa burundu yakatiwe, avuga ko urukiko rwareba bimwe mu bikorwa byiza yakoraga mbere yo gukora ibi byaha.
Mu kujuririra iki gihano yahawe umwaka ushize, ku wa kane Kazungu n’umwunganizi we babwiye urukiko ko yemeye ibyaha atagoranye kandi yasabye imbabazi igihugu n’imiryango yahemukiye.
Kazungu yahamwe no kwica, gusambanya ku gahato no gushinyagurira imirambo y’abo yishe, imwe basanze yaracukuye aho yabaga arayihamba abanje kuyicamo ibice. Inkuru yababaje abantu benshi mu Rwanda no hanze yamenyekanye mu mwaka wa 2023.
Me Faustin Murangwa wunganira Kazungu, yabwiye urukiko i Kigali ko ibyo Kazungu asaba abyemererwa n’amategeko kuko hari n’abandi avuga ko bakoze ibyaha nk’iby’umukiliya we bakabyemera bakagabanyirizwa ibihano.
Murangwa yasabye umucamanza kureba ku mateka ya Kazungu wabayeho ubuzima bw’ubupfubyi, akanareba ibikorwa byiza yakoze mbere birimo gufasha abana b’impfubyi no gushinga ishuri ry’incuke.
Ibi byatumye umucamanza abaza Kazungu impamvu yaje kwishora muri ibi bikorwa by’ubwicanyi.
Kazungu yasubije ko yatangiye ibyo bikorwa by’ubugome nyuma yo kubaho ubuzima bugoye amaze kwamburwa amadorari 120,000$ ari muri Uganda avuga ko yari yajyanye mu bucuruzi.
Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwavuze ko kugabanyiriza ibihano Denis Kazungu byaba ari ukwirengagiza uburemere by’ibyaha yakoze kandi byatera bamwe ihungabana.
Yves Kimenyi wari inshuti ye ibye n’ubu ntibizwi
Mu rubanza kuri uyu wa kane havuzwe ikibazo cy’indishyi Kazungu yategetswe kwishyura imwe mu miryango y’abantu yishe.
Uwitwa Marcel Kamali ni we wasabiwe indishyi ziri hejuru za miliyoni 12 y’u Rwanda kuko yiciwe umwana.
Mu baregera indishyi harimo n’umuryango w’umusore witwa Yves Kimenyi waburiwe irengero ariko nta bimenyetso bihamya neza ko yaba yarishwe na Kazungu.
Ikintu gishingirwaho mu gusaba indishyi ni uko ibikoresho bya Kimenyi ngo byagurishijwe na Kazungu, umuryango wa Kimenyi ukavuga ko ari Kazungu ushobora kubazwa irengero rye.
Abajijwe, Kazungu yavuze ko yari azi Kimenyi ndetse ko yari n’inshuti ye cyane. Avuga ko yamusigiye ibikoresho bye byo mu nzu amubwira ko agiye kujya muri DR Congo ajyanye n’abantu bari bagiye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Kazungu yavuze ko atigeze yica Kimenyi kandi ko atazi n’aho yarengeye.
Undi uregera indishyi ni nyir’inzu Kazungu yakodeshaga uvuga ko atamwishyuye amezi menshi kandi yateye inzu ye ubusembwa bukomeye ayikoreramo ubwicanyi akanahahamba abo yishe ku buryo abona ko nta muntu uzongera gutinyuka kuyikodesha vuba.
Ubushinjacyaha buvuga ko ubujurire n’ubusabe bwa Kazungu bwo koroherezwa igihano bugomba guteshwa agaciro.
Kazungu yakatiwe gufungwa burundu mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize. Icyemezo cy’urukiko kuri ubu bujurire bwe Urukiko rwavuze ko kizatangazwa tariki 11 z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga.
Comments are closed.