KENYA: Abangavu barenga 4000 batewe inda kubwinshi kubera kutajya ku ishuri muri ibibihe bya #COVID-19

9,800
Kwibuka30

Icyorezo cya Covid-19 cyatumye byinshi mu bihugu bifata imyanzuro yo kuba bihagaritse amashuri. Muri Kenya, ibi byateje ikibazo kuko abangavu benshi batangiye kugaragara ko batewe inda.

Imibare yatangajwe n’ibigo nderabuzima, ibitaro biherereye mu gace kitwa Machakos, katari kure y’Umujyi wa Nairobi, igaragaza ko abangavu bafite hagati y’imyaka 11 na 18, basaga 4000 batewe inda mu mezi ane gusa. Ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa Werure kugera muri Kamena 2020.

map of kenya with cities - Google Search | Kenya, Map, Mount kenya
iyo witegereje agace ka Machakos karihafi yumurwa mukuru

Salome Muthama, uyobora Ikigo gishinzwe kwita ku bana muri ako gace ka Machakos, avuga ko ibi byiyongereye kubera ko benshi mu babyeyi baba mu Mijyi bazanye abana babo mu byaro kwa ba nyirakuru n’imiryango, ariko ntibakomeze gukurikirana imibereho n’uburere byabo.

Kwibuka30

Ibi byatumye abana benshi bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, abandi bagakora uburaya, abandi bagahohoterwa. Ikibazo cy’ubukene, ni kimwe mu bituma aba bangavu bishora mu buraya, kuko hari n’ababa batunze imiryango yabo, ku mafaranga babuvanamo.

Avuga ko ubuzima bw’abo bana buteye ikibazo, kuko benshi bazahita bashyingirwa bakiri bato, abandi bakaba batazasubira mu ishuri.

Nyuma y’uko ubuyobozi muri Kenya bwavugaga ko iki kitaraba ikibazo, ubu noneho batangiye gufata ingamba, aho Minisitiri w’Uburezi yavuze ko amashusho yose y’urukozasoni abujijwe kwerekanwa muri icyo gihugu.

Yavuze ko agiye gusaba Leta igafunga imbuga zose zigaragaraho amashusho y’urukozasoni, cyane ko ahamya ko nta wukeneye kuyareba.

Iki kibazo ngo ntikiri muri ako gace ka Machakos gusa, ahubwo ngo cyagiye kigaragara no mu tundi duce tw’igihugu.

Aha umuntu yakwibaza niba Kenya ariyo bigaragayemo bwambere mubindi bihugu byaba byifashe gute? Abana bakwiye kwitabwaho cyane.

Leave A Reply

Your email address will not be published.