Kenya: Abantu 12 batikiriye mu mpanuka y’indege

289
kwibuka31

Indege yari itwaye abantu 12 yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Kenya.

Bivugwa ko iyi ndege nto yavaga ahitwa Diani – agace kari ku nkengero y’inyanja y’Ubuhinde mu majyepfo ashyira uburasirazuba, yerekeza ahitwa Kichwa Tembo mu burengerazuba nk’uko bivugwa n’ikigo Kenya Civil Aviation Authority.

Ibinyamakuru muri Kenya biravuga ko yaguye igahita ishya mu gace kazwi nka Shimba mu ntara ya Kwale ku ntera igera kuri 20km uvuye Diani nyuma gato yo guhaguruka.

Amakuru agera ku bitangazamakuru bitandukanye byo muri Kenya, aremeza ko nta n’umwe warokotse mu bantu bose 12 yari itwaye.

Comments are closed.