Kenya: Abanyeshuri baguye mu cyobo cy’amazi bagiye kureba Perezida Ruto
Abanyeshuri 11 bo mu ishuri rya Kapsabet baguye mu cyobo kibika amazi yanduye, ku wa 12 Werurwe 2026, ndetse bamwe bikekwa ko bapfuye.
Iri shuri risanzwe ryigamo abanyeshuri b’abakobwa gusa kandi na bo bafite ubumuga bwo kutumva, bahagaze hejuru y’icyobo kibika amazi yanduye kireshya na metero zirenga 6, bagira ngo barebe imodoka zari ziherekeje Perezida Dr. William Ruto, ubwo yanyuraga hafi y’iri shuri.
Uko abanyeshuri babyiganaga ari benshi, byarangiye umupfundikizo w’iki cyobo witse, maze bagwamo. Abari hafi aho bihutiye gutabara, babakuramo bajyanwa ku bitaro by’akarere bya Kaspabet.
Perezida wa Kenya, Dr William Ruto wagiriye uruzinduko rutunguranye kuri iri shuri nyuma y’iyi mpanuka, yavuze uburyo yababajwe cyane n’impanuka yabaye, ndetse aha inkunga iki kigo yo kuvugurura inyubako zacyo.
Yagize ati “ Nasuye ikigo cyanyu, nsanga mukeneye kuvugurura inyubako, ndabasigira miliyoni 5 Ksh (arenga miliyoni 50 RWF)’.”
Yongeyeho ko bagomba kumumenyesha ibindi byose iki kigo kizakenera.
Kugeza ubu, inzego z’umutekano zirimo polisi, zikomeje iperereza kugirango hamenyekane neza icyateye iyi mpanuka, aho bivugwa ko umunyeshuri umwe yahaburiye ubuzima nyuma yo kugezwa ku bitaro.
Indi mpanuka nk’iyi yigeze kuba muri Werurwe 2025, ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Ramba, cyigwamo n’abahungu gusa, aho abanyeshuri babiri na bo bapfuye nyuma yo kugwa mu cyobo cyibika amazi yanduye.
Iki kigo cyahise gifungwa burundu, nyuma yo gushinjwa kutita ku nshuro cyaburiwe kugira icyo gikora kuri iki cyobo cyashyiraga ubuzima bw’abanyeshuri mu kaga, bakabyirengagiza.
(Src: Igihe.com)
Comments are closed.