Kenya: Abashyigikiye Raila Odinga bakoze indi myigaragambyo bahondagura amasafuriya

2,221
Kwibuka30

Abagize Ihuriro Azimio La Umoja n’abashyigikiye umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Kenya, Raila Odinga, bahamagariwe kwitabira imyigaragambyo iteganyijwe kuva kuri uyu wa Gatatu kugeza ku wa Gatanu.

Iyi myigaragambyo ikurikira indi imaze igihe ikorwa n’iri huriro yo kwamagana ubuzima bukomeje guhenda mu gihugu, mu gihe bashinja Leta ya Perezida William Ruto kutagira icyo ibikoraho.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Martha Karua ufatwa nk’umuyobozi wungirije wa Azimio la Umoja, yashishikarije abarwanashyaka babo kwitabira ku bwinshi imyigaragambyo kuri uyu wa Gatatu, bitwaje amasafuriya.

Kwibuka30

Ati “Ejo saa sita zuzuye turasaba abanya-Kenya bose gusohoka mu ngo zabo bagakomanga amasafuriya yabo, inkono n’ibikoresho byo mu gikoni berekana ko nta biribwa bafite. Iyi mpinduramatwara yiswe iy’amasafuriya izatangira ejo, ikazakomeza kugeza ubwo uru rugamba ruzaba rutsinzwe.”

Karua kandi yamaganye Leta ya Kenya ngo ikomeje gushyira mu kaga umutekano w’abayobozi b’iryo huriro, aho bakuriweho uburinzi bahabwaga na Leta. Mu bakuriweho abarinzi harimo Raila Odinga ukuriye iryo huriro.

Abarinzi basaga icumi barimo abarindaga urugo rwe n’abamurindaga ubwe bwite bakuweho nk’uko Karua yavuze.

Mu bandi bakuriweho abarinzi harimo Kalonzo Musyoka, abadepite ba Azimio n’abandi.

Abatavuga rumwe na Leta ya Kenya bamaze igihe mu myigaragambyo basaba Leta kugira icyo ikora mu kugabanya ikiguzi cy’ubuzima buhenze. Imyigaragambyo yabaye mu cyumweru gishize yaguyemo abantu icyenda mu gihe abasaga 300 batawe muri yombi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.