Kenya: Georges wahoze acukura imva uri guhatanira kuyobora Kenya, yijeje abaturage guteza imbere ubuhinzi bw’urumogi

7,442

George Wajackoya, umunyaporitike wahoze ari umwana wo mu muhanda muri Kenya, nyuma akaja gukora akazi ko gucukura imva mu Bwongereza, yabaye igitangaza muri poritike ya Kenya mu kwiyamamariza ku mwanya w’umukuru w’iki gihugu, aho yemerera abaturage ko azakigira igihugu gikomeye kigurisha hanze urumogi, ubumara bw’inzoka.

Uyu mwalimu wa kaminuza afite imyaka 63, akaba yariize amategeko, yigaragaje nk’umuntu atandukanye cyane mu bakandida bane bari kwiyamamariza umwanaya wo kuyobora kino gihugu kimwe mu bikomeye ku mugabane wa Afrika, amatora vateganijwe kuba taliki ya 9 z’ukwezi kwa munani gutaha.

Imibare y’ubushakashatsi iherutse gushyirwa hanze na bimwe mu binyamakuru byo muri kenya, igaragaza ko uyu mugabo uyobora ishyaka rya Roots Party afite amahirwe menshi cyane nyuma y’abandi bakandida bazwi muri icyo gihugu aribo Raila Odinda na Williams Ruto usanzwe ari visi perezida muri Kenya.

Buri gihe iyo uyu mugabo ari kwiyamamaza mu baturage, aba akurikiwe n’abantu benshi biganjemo urubyiruko, ikarita ikomeye cyane ishobora kumuhesha umwanya mwiza muri ano matora, cyane ko umubare w’urubyiruko muri icyo gihugu ari munini cyane, gusa abakurikiranira hafi politiki yo muri Kenya barasanga hakiri cyane kuri uni mugabo kugira ngo abe yabona amajwi amwemerera kuyobora igihugu nka Kenya, ndetse hari n’abavuga ko ubunararibonye bwe muri politiki ari buke ku buryo yabasha gushyigura bariya bagabo babiri bamuri imbere.

Bwana Georges avuga ko aramutse agiriwe icyizere, igihugu cye azagishyira ku rwego rwa mbere ku isi mu bihugu bitunganya bikanohereza urumogi rwinshi ku isi. Kubwa Georges, urumogi rufite akamaro karenze ako abantu batekereza kuko ari kimwe mu bimera byifashishwa mu gukora imiti myinshi.

Comments are closed.