Kenya: Perezida William Ruto yatangajwe no kuba hari abakozi ba Leta bamurusha umushahara

4,038

Perezida wa Kenya William Ruto, yavuze ko hari abakozi ba Leta bahembwa umushahara munini kumurusha, akibaza icyo bakora.

Yagize ati, “Ese bakora akahe kazi?”
Perezida William Ruto yavuze ko yaje gusanga hari bamwe mu bayobozi b’ibigo bya Leta bihaye umushahara munini kumurusha, yongeraho ko yibaza akazi abo bantu bakora gatuma babona uwo mushahara munini gutyo.

Perezida William Ruto yaboneyeho umwanya wo kubaza abashinzwe kugenda imishahara y’abakozi ba Leta, niba abo bihembwa imishahara minini gutyo, nabo bakwiye kongerarwa indi cyangwa se niba ahubwo bakwiye kuvanwa mu myanya barimo igahabwa urubyiruko rwa Kenya.

Perezida William Ruto yabivugiye nama yo kwegereza ubuyobozi abaturage yabereye mu Mujyi wa Eldoret tariki 16 Kanama 2023.

Yagize ati:“Twaje kumenya ko, urugero , hari abantu bihaye imishahara, abantu bari mu bigo no muri za sosiyete runaka , babona imishahara minini kurusha na Perezida w’igihugu, ukibaza uti ariko se uyu muntu akara akahe kazi?

Yaboneyeho n’umwanya wo kuvuga ku kibazo kijyanye no kongera imishahara y’abakozi ba Leta kimaze iminsi kivugwa ho muri Kenya, avuga ko yibaza niba ikihutirwa ari ukongera imishahara y’abafite akazi, cyangwa se niba ari uguhanga imirimo mishya ku badafite akazi.

Yagize ati:“Ndabizi ko hari ibyaganiriweho ku bijyanye n’imishahara n’ibindi abakozi bagenerwa. Icyo kirakomeye cyane, ni ngombwa kwemeza ko harimo kwibazwa uko kongera imishahara yacu twe dufite akazi byahuzwa no guhanga akazi ku bantu Miliyoni 4.5 batagafite. Ibyo ni byo biganiro tugomba kugira, ni ko bimeze, mugomba kubyemera”.

(Inkuru ya Kigalitoday)

Comments are closed.