Kenya: Raila Odinga yitabye Imana

289
kwibuka31

Bwana Raila Odinga wabaye umwe mu bakomeye mu gihugu cya Kenya, ndetse aba umwe mu bagiye bahanganira intebe y’ubuyobozi muri Kenya yitabye Imana.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya aravuga ko umugabo witwa Raila Amolo Odinga yitabye Imana azize indwara y’umutima.

Bwana Raila Odinga wabaye impirimbanyi ya politiki ikomeye muri icyo gihugu apfuye ku myaka 80 y’amavuko kuko yavutse mu kwezi kwa mutarama 1945.

Raila Odinga yabaye minisitiri w’intebe hagati y’umwaka wa 2008 na 2013, uyu mukambwe wabarwaga mu baherwe muri Kenya yabaye intumwa ya rubanda guhera mu mwaka wa 1992 ageza mu mwaka wa 2013, ayobora abatavuga rumwe na Leta ya Kenya guhera mu mwaka w’i 2013 ubu yayoboraga ihuriro ry’abatavuga rumwe na Leta rizwi nka Azimio la Umoja–One Kenya Coalition Party.

Uyu mugabo Odinga Raila wahoranye inyota yo kuyobora igihugu, yitabye Imana amaze kugerageza kwiyamamaza ku buyobozi bw’igihugu inshuro 7 zose, ariko nta na rimwe yigeze atorwa, akavuga ko bamurenganya bakanamwiba.

Odinga yashakanye na Ida Odinga mu mwaka w’i 1973 babyarana abana bane.

Comments are closed.