Kenya: Umudepite yafunzwe akekwaho dipolome y’impimbano


Depite George Sunkuyia uhagarariye agace k’Uburegerazuba bwa Kajiado mu Nteko Ishingamategeko ya Kenya yatawe muri yombi ashinjwa gukoresha impamyabumenyi ‘Dipolome’ y’impimbano.
Uyu mudepite wo mu Ishyaka rya United Alliance (UDA) riri ku butegetsi yatawe muri yombi ku wa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi 2025.
Mu byo ashinjwa harimo kwigana impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, akaba yarayicurishije ngo yerekane ko yashoje amashuri yisumbuye kandi atarayarangije.
Bivugwa ko Depite George Sunkuyia iyo mpamyabumenyi yayicurishije, mu 2012 ayijyana muri Kaminuza ya Jomo Kenyatta ajya kwiga Kaminuza ‘abeshya ko yarangije amashuri yisumbuye afite amanota ari mu cyiciro cya C+.
Uyu yinjiye mu Nteko Ishingamategeko ya Kenya mu 2017 ku itike y’ishyaka rya Jubilee, nyuma arongera aratorwa mu matora rusange ya 2022 binyuze mu ishyaka rya United Democratic Alliance (UDA), riri ku butegetsi ubu.
Umuseke dukesha iyi nkuru ivuga ko Depite Sunkuyia atari we wa mbere uketsweho impamyavushobozi z’impimbano kuko mu kwezi kwa Gashyantare 2025, Depite George Koimburi nawe yarezwe kwigana impamyabumenyi zagaragaza ko yarangije kwiga Kaminuza.
Byaramuhamye nyuma arekurwa atanze ingwate yarenga ibihumbi 200 by’Amashilingi ya Kenya.
Comments are closed.