Kenya: Umukobwa w’imyaka 20 yapfiriye mu gitaramo cya Asake

Inzego z’umutekano mu gihugu cya Kenya zimaze kwemeza ko umuntu umwe yapfuye kubera umuvundo wabereye ku kibuga cya Nyayo Stadium i Nairobi mu gitaramo cyari kirimo umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats wo muri Nigeria, Asake.
Umuvugizi wa polisi ya Kenya, Michael Muchiri, yavuze ko byabaye ku wa gatandatu kandi ko nyuma yaho ibintu byaje gushyirwa ku murongo, igitaramo kigakomeza nkuko byari biteganyijwe.
Yagize ati: “N’ubwo nyuma ibintu byaje gutuza abafana bakabasha kwinjira mu kibuga igitaramo kigakomeza neza, habayeho ibyago byo gupfa kw’umukobwa w’imyaka 20 wakandagiriwe hafi y’aho binjirira.“
Polisi ntiratangaza umubare w’abakomeretse, yagize iti: “Icyo twabonye ni umuntu umwe wapfuye gusa.“
Nyina w’uyu mukobwa wapfuye, yavuze ko umuryango we usaba ubutabera.
Abinyujije mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, akamenyesha abateguye igitaramo, agira ati: “Byagendekeye gute umwana wanjye? Kuki ari we? Ndashaka ubutabera ku mwana wanjye.”
Umuryango n’inshuti z’uwo mukobwa wapfuye basabye ko habaho iperereza ryimbitse, bakabona ubutabera.
Mu itangazo yasohoye ku wa mbere, Asake yagize ati: “Ndababaye cyane kubera ibyago byabaye…”
“Umutima wanjye uri kumwe n’umuryango, inshuti n’abakunzi ba Karen Lojore,…” anongeraho ko azafasha mu bikorwa byo “gusobanukirwa ibyabaye”.
“Ababigizemo uruhare bagomba kubiryozwa.“
Umuvugizi wa polisi ya Kenya, Michael Muchiri, yavuze ko iperereza rikomeje.
Igitaramo cya Asake na Gabzy Live in Nairobi cyateguwe na Tukutane Entertainment.
Abategura igitaramo bavuze ko bari gukorana n’inzego za leta kugira ngo “basobanukirwe ibyabaye“.
Mu butumwa bwo kuri Instagram, umunyamakuru w’Umunya-Kenya ufite n’ubwenegihugu bw’Ubwongereza, Immanuel Ndungu, wavuze ko yari ahari, yagaragaje impungenge ku buryo bwo kwinjira mu kibuga no kubura uburyo bwo kugenzura imbaga y’abantu.
Mu mashusho yo kuri Instagram, Ndungu yavuze ko gutinda kwinjiza abantu byatumye bamwe bagerageza kwinjira ku ngufu.
Yunzemo ati: “Abantu bafashe icyemezo cyo guteza umuvundo no kurenga ku mabwiriza y’abashinzwe umutekano.”
Tukutane Entertainment, yari yateguye iki gitaramo, imaze gutegura ibitaramo bikomeye, birimo iby’abahanzi nka Tems, Rema, na Sauti Sol.
Mu kwa cumi n’abiri 2022 nabwo mu gitaramo cya ASAKE muri Brixton Academy i Londres habaye umuvundo hapfiramo abantu babiri.
Comments are closed.